USA: Abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohora bakina imikino ya gicuti n’Abanye-Congo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Indianapolis wo muri Leta ya Indiana imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), bifatanyije n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza imyaka 24 ishize u Rwanda rwibohoye, bakina imikino itandukanye ya gicuti yabahuje n’Abanye-Congo.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byabaye tariki ya 7 Nyakanga 2018, ahakinwe imikino irimo umupira w’amaguru ndetse n’uw’intoki (Basketball).

One Nation Radio dukesha iyi nkuru ivuga ko intsinzi muri Basketball yegukanywe n’ikipe y’Abanyarwanda, mu gihe mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanwe n’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Indianapolis (IRDN-UMUBANO), Prof. Yves John Musiine, yatangarije iyi Radio ya Diaspora Nyarwanda ko icyari kigamijwe muri aya marushanwa ari uguhuza abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagasabana, ndetse bagafatanya kwishimira ubwigenge bwa buri gihugu bakomokamo.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko bifuzaga kuzirikana imyaka 24 u Rwanda rumaze rwibohoye, kandi aya marushanwa akazajya ategurwa buri mwaka.

U Rwanda rwabonye ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962, ibirori byo kwizihiza uyu munsi bihuzwa n’iby’umunsi wo kwibohora uba ku wa 4 Nyakanga, hazirikanwa umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikiweho, Abanyarwanda bakongera kugira umutekano.

Kuri iyi tariki kandi nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizirikana umunsi zaboneyeho ubwigenge mu 1776. Ni mu gihe RDC yo yabubonye tariki 30 Kamena 1960.

Abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohora bakina imikino ya gishuti n'abakomoka mu bihugu birimo RDC
Bifuza gufatanya n'abaturage bo mu bindi bihugu kwizihiza umunsi ibihugu byabo byaboneyeho ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza