USA: Abanyarwanda batuye muri Indiana na Michigan bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta ya Indiana na Michigan bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwabereye mu mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana.

Ku nshuro ya gatatu uru rugendo ngarukamwaka rwabaye ku wa 27 Mata 2018, rwateguwe n’urubyiruko rwo muri aka gace, hatangirwamo ubutumwa bwo kwibuka inzirakarenga zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Pasiteri Francois Bayingana yibukije ko gukora urugendo rwo kwibuka ari igihe cyo kwibuka no kuzirikana ku bahitanywe na jenoside, aho abasaga miliyoni imwe bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Yifashishije ibyanditswe muri Bibiliya, Bayingana yavuze ko bitewe n’ububi bwa jenoside nta magambo yaboneka yo kwihanganisha abarokotse ariko avuga ko kwiringira Imana bitanga icyizere cy’ahazaza.

Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri ako gace, Louis Nxumalo Ruhaya na Gaetan Gatete yavuze ko kwibuka abahitanywe na jenoside ari ukubaha icyubahiro bambuwe ndetse no kurema icyizere cy’ahazaza no kurwanya ko jenoside yazongera kubaho ukundi.

Nsengiyumva Rutsobe uyobora urubyiruko rw’Abanyarwanda bo muri Diaspora ya Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika, yibukije urubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu, abashishikariza gushyingikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya jenoside ndetse no gukomeza gutanga umusanzu wo kurwubaka.

Ku musozo w’urugendo rwo kwibuka, harebwe filimi mbarankuru ivuga ku mateka ya jenoside, ndetse hanatangwa ikiganiro cyibandaga ku miterere ya jenoside cyatanzwe na Immaculee Mukantaganira.

Mu kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hasomwe amazina ya bamwe
Ku nshuro ya gatatu, urubyiruko ruba muri Indiana na Michigan bateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Bashyize indabo hamwe nk'ikimemenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza