Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bubiligi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Mata 2018 saa 06:29
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Uyu muhango wabereye hafi y’inyubako ya Ambasade y’u Rwanda (Rwanda House) iherereye muri Komini ya Woluwe-Saint Pierre mu Bubiligi, tariki ya 7 Mata 2018.

Abawitabiriye baganirijwe amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wateguwe ndetse ikaza gushyirwa mu bikorwa mu 1994 n’uburyo igihugu cyiyubatse.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yavuze ko umuhango wo kwibuka ugamije guhangana n’uko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Yagize ati ‘‘Kwibuka ni ngombwa cyane, kuko bifasha kwiyubaka, bikanafasha kumenyekanisha ukuri ku byabaye. Ngo bitazongera ukundi.’’

Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Mazina Déo, yashimye icyemezo cy’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje bidasubirwaho inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikanagena ko buri wa 7 Mata biba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abayiguyemo.

Ngulinzira Marie Yolande yatanze ubuhamya agaragaza ko kwibuka ari inzira yo gushyirwamo imbaraga, kuko bituma habaho kurenga akababaro abayirokotse bahuye nako.

Ku mugoroba nibwo mu nzu y’Umuryango ACP (Groupe des Etas d’Afrique, Des Caraïbes et Pacifique) iherereye mu Mujyi wa Bruxelles, hatanzwe ibiganiro hanerekanwa na filime ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ba Ambasaderi barimo uwa Ghana, Kenya n’abandi batanze ibiganiro bagaruka ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 24 ruvuye muri Jenoside.

Inkuru bifitanye isano: U Bubiligi: Hibutswe ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yunamiye inzirakarengane za Jenoside
Umuyobozi wa DRB-Rugali, Gilles Bazambanza, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Lyamukuru Félecité wayoboye umuhango wo kwibuka mu Bubiligi
Ngulinzira Marie Yolande yunamiye abazize Jenoside
Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Mazina Déo, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibiganiro byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ngulinzira Marie Yolande yatanze ubuhamya agaragaza ko kwibuka ari inzira yo gushyirwamo imbaraga
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda

Amafoto: Karirima Ngarambe & Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza