U Bwongereza: Hashinzwe urusengero rw’Abanyarwanda nta kuvangura idini

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Jacques Bishweka yashinze itorero ryiswe "Peniel Fellowship Assembly", rizajya risengerwamo n’Abanyarwanda b’abakirisitu baba mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, nta mupaka w’idini babarizwamo.

Mu kiganiro na IGIHE, Pasiteri Bishweka yasobanuye ko gushinga iryo torero mu Bwongereza, bizafasha Abanyarwanda kwisanzura mu kwemera ariko bagendera no mu muco wabo.

Yagize ati “Ni ubundi buryo bwo kwagura ubumenyi mu kwemera, dukoresheje ururimi rwacu, indangagaciro zacu, kuko kenshi tujya gusengera mu matorero y’abandi, nubwo tuba duhuje ukwemera ariko biba byiza kurushaho iyo bibaye mu ndimi no mu ngiro nyarwanda cyangwa nyafurika.”

Itorero "Peniel Fellowship Assembly" rivuga ko rije gufasha abemera gusobanukirwa itandukaniro hagati y’imigisha y’Imana, abayemera bakura mu Yesu no gutunga ibintu, abantu bita ‘prosperity gospel’.

Pasiteri Bishweka ashimangira ko amahame bazagenderaho ni uko abantu bamenya ubuntu bw’Imana, rikanabahuza hagati yabo.

Ati “Twatangije iri torero mu rwego rwo guhuza imitima y’abakirisitu bacu n’Imana twemera kandi dusenga, itorero rikaba n’ihuriro ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo, nta mupaka w’idindi, akarere, amako n’ibindi.”

Avuga ko mu itorero hatangirwa uburere bwiza, kubana neza nk’Abanyarwanda bari kure y’igihugu cyabo ariko bahuriye mu kwemera kwa gikirisitu.

Iri torero rikaba ryarashinzwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza.

Ubusanzwe, iri torero rifite inkomoko mu Rwanda, ryashinzwe mu 1999 ritangijwe na Pasiteri Bishweka, none rigabye ishami mu Bwongereza, aho rifite urusengero.

Gashema Eric uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Birmingham yashimye ishingwa ry’iryo torero muri uwo mujyi, rikajya ribahuza bambaza Imana.

Marie Nyamwiza utuye i London we yagize ati “Turifuza ko iri torero ryacu ryaba ihuriro ry’abantu baza guhura n’Imana kuko bizadufasha cyane, ubundi twasengaga mu ndimi tutazi neza.”

Pasiteri Bishweka afite inzozi ko iryo torero rizakomera, rikanagera no mu zindi mpande z’Isi kandi akizeza ko umutungo waryo uzakoreshwa neza ku nyungu z’abarigize, zituruka mu kwitanga kwabo.

Pasiteri Jacques Bishweka (wambaye umweru) watangije itorero ryiswe "Peniel Fellowship Assembly"
itorero "Peniel Fellowship Assembly" ryitezweho kujya rihuza Abanyarwanda bahimbaza Imana, nta mupaka w'idini
Pasiteri Bishweka yavuze ko yifuza ko itorero rishinzwe mu Bwongereza ryazagera no mu yandi mahanga
Abaririmbyi ba 'Peniel Fellowship Assembly'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza