U Busuwisi: Umunsi w’Umuganura wabaye umwanya wo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Nzeri 2017 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Busuwisi bahuriye mu gitaramo cy’umuganura cyaranzwe no guhuza imiryango, kugaragaza ubwiza bw’umuco w’u Rwanda, gusangira, gusabana no kwishimira umusaruro, ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 26/08/2017.

Iki gitaramo cyaranzwe urubyiruko rusobanurirwa ibyiza biranga umuco w’u Rwanda muri rusange n’umuganura by’umwihariko.

Ambasaderi François Xavier Ngarambe yagize ati " Uyu ni umwanya twibuka ko turi umwe, imiryango igahurira ku mukuru wayo, abato n’abakuru bose hamwe bakishimira kuba umwe, bagashima Imana yabahaye ubugingo ikabayobora muri byose, bakamurikira umukuru umusaruro banamushimira inama yabagiriye akanabayobora neza mu mirimo ibateza imbere."

Ambasaderi Ngarambe yongeyeho ati "Umuganura kandi ni umunsi nyamukuru wo gusingiza igihugu cyacu n’umuco wacu uturanga ukatugira indashyikirwa muri byinshi ...kuri uyu munsi tumurikira abakuru umusaruro twishimiye.”

“ Muri uyu mwaka wa 2017 umusaruro uhatse indi yose twishimiye cyane ni ukuba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaratwemereye kongera kwiyamamariza kutuyobora indi manda, maze natwe tukamugaragariza urukundo n’icyizere tumufitiye, tukamutora twese hafi ijana kw’ijana. Twishimire ko twahisemo neza; twahisemo gukomeza umusingi w’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho Perezida Kagame aruyoboye; twanze ko uwo musingi wajegajega, ahubwo duhitamo ko twongera umurego mu bikorwa bibyara iterambere rirambye.”

Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi, imiryango yamurikiye umukuru w’ umuryango mugari umusaruro, abana n’ababyeyi babo bamushikiriza uduseke n’inkangara birimo imbuto za gihanga zigaragaza ko uyu mwaka wabayemo uburumbuke koko.

Hakurikiyeho gusangira nkuko bigenda mu muco, ababyeyi
baracunda, baha abana amata, ...abagabo batangira inkera y’imihigo, urunana rurahanika rukora mu nganzo abari aho bose baranezerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza