U Burusiya: Abanyarwanda bahuriye mu muganda bakangurirwa kwitabira amatora y’abadepite (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Burusiya bitabiriye Umuganda rusange bakoreye ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda giherereye mu murwa mukuru Moscow, waranzwe no gukora isuku ku nyubako Ambassade ikoreramo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yibukije abitabiriye uyu muganda ko gahunda zose zibera mu gihugu ziba zireba n’Abanyarwanda batuye hanze yacyo.

Yabashishikarije kwihutisha gutanga ibisabwa kugira ngo bandikwe ku ilisiti y’itora mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Yanabamenyesheje bimwe mu bikorwa biri gukorwa na Leta bigamije cyane cyane kurwanya malaria, anasaba ko baba umusemburo wo kubishyigikira bibutsa imiryango yabo guhora bakurikiza ingamba zo kwirinda no kurwanya iyi ndwara.

Amb. Mujawamariya yanagejeje ku Banyarwanda bibumbiye muri diaspora ya Moscow, ubutumwa bw’ishimwe bohererejwe n’Akarere ka Nyaruguru, ku bw’inkunga bateye bamwe mu batishoboye baho babafasha kubona ubwisungane mu kwivuza.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza kuba intangarugero, abiga bagatsinda neza abakora nabo bagakora neza.

Umuyobozi uhagarariye diaspora Nyarwanda mu mujyi wa Moscow, Butera Emmanuel, yatangaje ko n’ubwo umuganda utanga umusaruro w’ibikorwa byiza, ari n’uburyo bw’Abanyarwanda batuye mu mahanga bwo gukomeza kugirana ubusabane n’igihugu cyabo.

Igikorwa cy’umuganda ni kimwe mu bitegurwa bikanashyirwa mu bikorwa na diaspora nyarwanda i Moscow. Ibindi bikorwa bitegurwa birimo cyane cyane kwitabira izindi gahunda za Leta ndetse n’ibikorwa by’ubusabane.

Abanyarwanda baba i Moscow bitabiriye umuganda wo gusukura aho ambasade y'u Rwanda ikorera
Umuganda bawufata nk'igikorwa gikomeye gihuza Abanyarwanda
Iyi nyubako ya Ambasade bakoze umuganda wo kuyisukura
Nyuma y'umuganda, bakanguriwe kwitabira ibikorwa byose biteganywa mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza