U Buholandi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bizihije isabukuru yayo y’imyaka 30 (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Buholandi bizihije imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe, banahiga gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere u Rwanda.

Ibyo birori babigize kuri uyu wa Gatandatu muri Hoteli Carlton Ambassadors iherereye mu murwa mukuru w’u Buholandi, La Haye. Witabirwa n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 100 n’inshuti zawo ziba muri icyo gihugu.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu Buholandi, Safari Emmanuel yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho n’abanyamuryango muri icyo gihugu birimo umwiherero uherutse guhuza abanyamuryango bose ku mugabane w’u Burayi.

Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomera ku mahame ayigenga no kuba ba Ambasaderi b’umuryango n’u Rwanda muri rusange.

Muri uku kwezi k’Ukuboza, FPR Inkotanyi ishami ry’u Buholandi ryiyemeje intego ebyiri z’ingenzi zirimo gushinga komisiyo z’umuryango no gukusanya inkunga y’ikigega Icyuzuzo kigamije gufasha ingabo zakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yazo.

Ndahiro Herbert wari uhagarariye Ambasaderi muri ibyo birori, yaganirije abawitabiriye kuri gahunda y’igihugu y’iterambere izagendweraho mu myaka irindwi iri imbere, ari nayo FPR yateguye ubwo yiyamamazaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, abasaba kuba imbere mu kuyishyira mu bikorwa.

Muri ibyo birori, habayeho ubusabane bw’abanyamuryango n’abashyitsi.

Ndahiro Herbert wari uhagarariye Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre muri ibyo birori
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Buholandi bakurikiye ibiganiro ubwo bizihizaga isabukuru yayo y’imyaka 30
Bede Niyongere uhagarariye Urugaga rw'urubyiruko muri FPR mu Buholandi
Chairman wa FPR Inkotanyi mu Buholandi, Safari Emmanuel
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Buholandi bizihije imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza