U Buhinde: Abadipolomate b’ibihugu bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye ibihugu babyo mu Buhinde n’abayobozi muri Guverinoma yabwo bifatanyije na Diaspora Nyarwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora, ku wa 4 Nyakanga 2018.

Ibi birori byabereye mu murwa mukuru wa New Delhi, byitabiriwe n’abantu hafi 400, barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo n‘Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Gen. Vijay Kumar Singh.

Amb. Rwamucyo yasobanuriye abanyamahanga ko umunsi wo kwibohora ari umunsi ukomeye wo kwibuka urugamba rwatsinze leta yakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Turashimira intwari z’abasirikare, abagabo n’abagore ba RPA, ubu bari mu Ngabo z’igihugu (RDF); abenshi baritanze mu kubohora u Rwanda, banahagarika ubwicanyi ndengakamere bwa Jenoside, banubaka bushya igihugu muri politiki, imibereho myiza n’ubukungu.”

Yakomeje ababwira ko ubu u Rwanda ari rushya, rufite imiyoborere myiza, demokarasi, ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubukungu busangiwe.

Yasobanuye ko ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bwamurikiye Abanyarwanda mu kugira intego mu byo bakora.

Amb. Rwamucyo yashimye umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje gutera imbere haharanirwa inyungu zihuriweho. By’umwihariko hakaba hari impano n’inguzanyo rwawuboneyemo ndetse n’Abanyarwanda bagahabwa buruse zo kwigayo.

Amb. Rwamucyo yanagaragaje ko Abahinde bisanga mu Rwanda ari benshi, ati “Abashoramari b’Abahinde bari mu benshi mu bashoye imari mu Rwanda ndetse u Buhinde buri mu bihugu bya mbere biturukamo ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda.”

Ibi byorohejwe n’ingendo zidahagarara z’indege ya RwandAir, Kigali – Mumbai kuva muri Mata 2017.

Amb. Rwamucyo yashimye umubano w’ibihugu byombi mu gihe n’ubundi muri uku kwezi mu Rwanda bitegura uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ariko itariki ikaba itaratangajwe.

Muri Mutarama 2017, Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko mu Buhinde ubwo yari yitabiriye Inama y’Iterambere mu mujyi wa Gujarat, urubuga ibihugu bitandukanye ku Isi bihuriramo mu guteza imbere ishoramari n’iterambere ridaheza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo (Iburyo) n‘Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen. Vijay Kumar Singh
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo
Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'abadipolomate, Abanyarwanda baba mu Buhinde n'inshuti z'u Rwanda bagera hafi kuri 400
Ibirori byasusurukijwe no mu mbyino z'Abahinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza