U Bubiligi: Hongerewe imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

U Bubiligi nk’igihugu gifite amateka yihariye n’u Rwanda, kikaba gituwe n’abanyarwanda benshi, kikaba kandi kirimo n’abavugwaho gupfobya n’abashaka guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hategurwa ibikorwa byinshi byo kwibuka.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’imwe mu ntwaro ikomeye yo gutanga ubuhamya bw’ayo mateka mu rwego rwo kugira ngo bitazongera kubaho ukundi no gufasha urubyiruko kuzabaho neza bitandukanya n’ikintu cyose cyabacamo ibice nk’Abanyarwanda.

Bikaba ariyo mpamvu Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique n’ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’andi mashyirahamwe yigenga byishyira hamwe mu gutegura byimbitse ibikorwa byo kwibuka, ibiganiro cyane bikabera mu nzu y’ubuyobozi na za kaminuza.

Ni muri urwo rwego mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusti, hashyizweho gahunda nyinshi zo kwibuka.

Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku wa 7 Mata mu mujyi wa Bruxelles, wateguwe na Ibuka-Mémoire & Justice ifatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, hakurikiyeho umujyi wa Liège ku wa 14 Mata 2018 igikorwa cyo cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside URGT asbl, (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) ku bufatanye n’Umuryango witwa ‘Territoires de la Mémoire’ ndetse n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Uretse aho, tariki ya 21 Mata 2018, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Mujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve, nabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka.

Ku wa 28 Mata bwo ibikorwabyo kwibuka byabereye mu mujyi wa Anvers.

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka, mu mujyi yo mu Bubiligi ibikorwa byo kwibuka birakomje; ku wa 5 Gicurasi hatahiwe umujyi wa Charleroi.

Ibikorwa byo kwibukira muri uwo mujyi byateguwe na Ambasade y’u Rwanda, Ibuka-Mémoire & Justice na Diaspora nyarwanda mu Karere ka Charleroi.

Kuri iyo tariki, saa kumi z’amanywa abazitabira bazahurira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe muri Parc Reine Astrid, ubusitani burangwamo izindi nzibutso zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku baturage bawutuye.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizakomereza mu nzu y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi, ahazatangirwa ibiganiro.

Nyuma y’aho guhera ku mugoroba umuhango uzakomereza ahitwa Centre CEME, rue des Français 147, 6020 Dempremy, hazatangirwa ubuhamya, indirimbo zo kwibuka, ibiganiro n’umuhango w’igicaniro.

Indi gahunda mu zitahiwe harimo umuhango wo kwibukira muri Mons wateguwe ku bufatanye bwa Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Mons, Ibuka-memoire & Justice-Belgique n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons tariki 12 Gicurasi 2018.

Tariki ya 19 Gicurasi kandi kwibuka bizabera mu mujyi wa Flandre Occidental, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Diaspora yo muri uwo mujyi na Ibuka-Mémoire & Justice, Ambasade y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Biteganyijwe ko umuhango uzatangira saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe, saa mbiri z’ijoro hagatangira icyiciro cya kabiri kizaba nari ijoro ryo kwibuka.

Tariki ya 26 Gicurasi hazakurikiraho kwibuka bwa mbere mu Mujyi wa Namur, igikorwa Diaspora yaho ifatanyije na Ibuka-Mémoire & Justice na Ambasade y’u Rwanda.

Tariki ya 2 Kamena, bwo igikorwa cya nyuma mu Bubiligi mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusi, kizabera mu mujyi wa Tournai, hazaba hibukiwe bwa mbere.

Mu myaka itatu ishize, ibikorwa byo kwibuka byaberaga gusa mu mujyi wa Charleroi, Bruxelles, Anvers (Antwerp) na Louvain La Neuve. Indi mijyi yaje gushyirwaho nyuma, n’ibiganiro byabaga rimwe gusa muri Werurwe biteguwe gusa na Ibuka Belgique.

Abanyarwanda n'inshuti zabo bakora urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]}


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza