U Bubiligi: Abanyarwanda batuye muri West Flandre bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cy’Umuganda n’Umuganura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Kanama 2018 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bubiligi n’abandi batuye mu nkengero zaho, tariki ya 11 Kanama 2018 bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cy’Umuganda mu mujyi wa Zeebrugge uherereye muri komini ya Brugge, igikorwa cyatangijwe n’Umuganda usanzwe uba buri mwaka.

Umutangana Yvette uyobora Diaspora Nyarwanda muri Flandre y’Iburengerazuba, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa bitazahagarara igihe cyose bishoboka, kuko ari kimwe mu bituma abanyarwanda aho batuye bamenyekanisha Igihugu n’umuco wacyo kandi bakahagira ibikorwa bitsura imibanire myiza.

Yagize ati “Iyo turi mu Muganda tugenda duhura n’abantu bakatubaza igihugu duturukamo impamvu dukorera hamwe n’ibindi. Bituma kandi abafurama tuba twatumiye bagenda baganira natwe cyane ko haba harimo na bamwe mu bayobozi b’umujyi iyo babonye umwanya baraza.”

Bamwe mu bayobozi b’umujyi wa Brugges bitabiriye uyu muganda barimo Philip Pierins Echevin na mugenzi we Dolores David, hakorwa gahunda eshatu zirimo kwishimira umusaruro, gufatanya mu muganda no gusabana.

Mu gitondo bahuriye mu Umuganda, nyuma ya saa sita bahurira mu munsi mukuru w’Umuganura waranzwe n’amafunguro ya kinyarwanda harimo umutsima w’amasaka, ibijumba, ibitoki n’ibindi, ku mugoroba haba inkera y’ubusabane.

Umutangana yakomeje agira ati “Ndasaba byimbitse ko urubyiruko n’abandi bose iki gikorwa bagikomeraho kuko niba twishimiye kuba abanyarwanda bibe mu ngiro kurusha mu magambo.”

Uyu munsi waranzwe kandi kandi n’imigenzo yakorwaga mu muganura nko guha abana amata, gusangira ku mbehe n’ibindi. Habaye kandi n’ibiganiro bitandukanye bivuga amateka kugirango urubyiruko rubimenye kandi rubikomeze, abitabiriye uwo munsi banasusurutswa n’imbyino za Kinyarwanda.

Nyuma y'umuganda hafashwe ifoto y'urwibutso
Sandrine Uwimbabazi, Visi Perezida wa Diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi
Umutangana aha abana amata
Umutangana Yvette uyobora Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Flandre y'Iburengerazuba
Umutsima w'Amasaka wari wakozwe mu kwereka urubyiruko uko kera bateguraga
Imyumbati nayo yari yateguwe
Barishimye barasabana, babyina bya kinyarwanda
Bwitare aha abana amata
Inshuti z'u Rwanda zisobanurirwa ibihingwa by'u Rwanda
Ntwaramuheto Gustave, Umunyambanga wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi
Bwitare Eulade yasobanuriye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda icyo Umuganura aricyo

Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza