00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda batuye muri Namur bahuriye mu busabane bise ‘Journée Sportive’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibiri ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Bubiligi, Abanyarwanda bagize itsinda rya Diaspora, DRB-Rugali, section Namur, bahuriye mu gikorwa bita « Journée Sportive ».

Nk’uko byari biteganyijwe, tariki ya 4 Nzeri 2021 muri Provence ya Namur ari yo murwa mukuru wa Wallonie, ni ho iki gikorwa cyabereye kikaba cyahuje abantu benshi baturutse hirya no hino mu Bubiligi mu rwego rwo gusabana no kuganira ku gihugu cyababyaye.

Mu bihe byashize iki gikorwa kimwe n’ibindi byinshi bitegurwa mu Bubiligi byagiye byegeranya abantu batari bake bagiye bagera muri iki gihugu mu bihe bitandukanye nyuma y’amateka u Rwanda rwagiye rucamo.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda section Namur, Jeny Faida, yavuze ko bishimiye kongera guhura nyuma y’igihe kinini abantu batabonana kubera icyorezo cya Covid-19. Kuba benshi baramaze gufata urukingo ngo ni byo byatumye guhurira hamwe bishoboka.

Yashimiye abafatanyabikorwa barimo Ambasade y’u Rwanda, RwandAir, Umuyobozi w’Umujyi wa Namur, Maxime Prévôt akaba ari na we watangije imikino yabahuje irimo igisoro, umupira w’amaguru, Volleyball, Basket-ball, Ping-pong, Tennis de Table, Tennis isanzwe no kugenda ahantu hagera ku birometero 15 n’amaguru igikorwa bafatanyije n’itsinda ryitwa « Marche pour la Vie »

Jeny Faida yashimiye Ambasade y’u Rwanda yohereje abayihagarariye, harimo André Bucyana, Umujyanama wa mbere na Jean Pierre Nkunzurwanda umujyanama wa kabiri bari bahagarariye Amb. Sebashongore Dieudonné.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yashimiye abateguye iki gikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur bwabahaye aho gukorera habugenewe kandi hagari.

Ati “Iki gikorwa kiri mu murongo umwe n’ibyo Leta y’u Rwanda ikora byo gukundisha abantu gukora imyitozo ngororamubiri kuko bifasha umubiri kandi bigahuza abantu. Ni byiza ko mwazabikomeza uko mushoboye.”

Rugumire Philbert, umwe mu bateguye iki gikorwa akanakiyobora, yagize ati “Twishimiye ubwitabire kandi intego yacu ni uguhuza Abanyarwanda n’inshuti zacu tukibukiranya umuco ukubiyemo indangagaciro nyarwanda, ikindi kandi ni uko urubyiruko rwitabiriye cyane kuko ni bo Rwanda rw’ejo.”

Umugoroba waranzwe kandi na tombola yateguwe na RwandAir yatanze, aho abantu babiri batomboye itike y’indege bakazayikoresha igihe bashakiye bagana aho bashaka hose hagerwa na RwandAir.

Igice cya kabiri cyari icy’ubusabane cyizihijwe n’umuhanzi Mihigo Chouchou na Gilbert Bekos n’itsinda ryabo kugeza mu masaha akuze.

Volleyball ni umwe mu mikino yahuje Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur n'abavuye mu bice bitandukanye by'u Bubiligi
Bakina Mini foot
Hano bakinaga Volleyball
Mu mikino yabahuje harimo n'igisoro
Uhagarariye RwandAir mu Bubiligi no mu Burayi bwo hagati ( wa kabiri ibumoso), Gashumba Charles Damascene
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda section Namur, Jeny Faida, yavuze ko bishimiye kongera guhura nyuma y’igihe kinini abantu batabonana kubera icyorezo cya Covid-19
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yashimiye abateguye iki gikorwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur bwabahaye aho gukorera habugenewe kandi hagar
Rugumire Philbert, umwe mu bateguye iki gikorwa akanakiyobora
Ubusabane nk'ubu bwongeye kubaho nyuma y'imyaka ibiri bidashoboka ko abantu bahurira hamwe ari benshi
Urubyiruko rwari runejejwe no guhurira muri Siporo
Mu ihuriro nk'iri hagarukwa ku ndagagaciro na bimwe mu bigize umuco Nyarwanda
Jeny Faida yashimiye Ambasade y’u Rwanda yohereje abayihagarariye muri iki gikorwa
Muvara Valens n'umugore we bamaze guhabwa igikombe nyuma yo kwitabira imikino
Umuririmbyi Gilbert Bekos na bagenzi be
Igice cya kabiri cyari icy’ubusabane cyizihijwe n’umuhanzi Mihigo Chouchou na Gilbert Bekos
Batembereye no mu bwato mu mugezi witwa La Meuse uca mu Mujyi wa Namur
Itsinda ry'abateguye iki gikorwa
Abatsinze mu mukino w'igisoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .