U Bubiligi: Abacu-Solidarité-Rwanda mu gukusanya inkunga yo kurihira mituweli abatishoboye (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 02:44
Yasuwe :
1 0

Abagize Ishyirahamwe "Abacu-Solidarité-Rwanda" bafatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Ntara ya Brabant Wallon mu Bubiligi bahuriye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye cyabereye mu Mujyi wa Genval uherereye mu nkengero z’Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles, ku ya 2 Ukuboza Kanama 2017.

Nyuma y’umusangiro wahuje abacyitabiriye banasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, hakurikiyeho igikorwa cyo gushaka imfashanyo izoherezwa mu Rwanda, ikazifashishwa mu kwishyurira abatishoboye mituweli.

Ni ku nshuro ya gatatu, Abacu-Solidarité-Rwanda nk’Ishyirahamwe ridaharanira inyungu rigendera ku mategeko y’u Bubiligi, rigizwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri iki gihugu, riyoborwa na Nadia Kabalira n’umugabo we Jean François Cahay, riteguye iki gikorwa.

Abacu-Solidarité-Rwanda yashinzwe hagamijwe gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuvuzi, uburezi, umuco no kurwanya ubukene.

Nadia Kabalira na Jean François Cahay bashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bagize uruhare ngo iki gikorwa gishyirwe mu ngiro ndetse n’abahanzi, ibitangazamakuru bibigiramo uruhare bagaragaza ko bafite umutima w’urukundo.

Abacu Solidarité Rwanda yashinzwe mu 2016 ifite intumbero yo kongera ingufu mu bikorwa biteza imbere u Rwanda. Muri uyu mwaka yakusanyije amafaranga yishyuriwe mituweli abantu 1260 bo mu Karere ka Ruhango.

Uwashaka kumenya birushijeho ibijyanye na "Abacu-Solidarité-Rwanda" yanyura kuri www.abacu-rwanda.org

Muhigana Bonaventure wavuze mu izina ry'ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi yashimye ibi bikorwa bigamije gufasha abatishoboye
Kabalira Nadia washinze Ishyirahamwe Solidalité Rwanda afatanyije n'umugabo we Jean François Cahay ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Abitabiriye iki gikorwa bataramiwe n'abahanzi batandukanye mu muziki nyuramatwi
Umuhanzi Ufiteyezu De Gaulle yaririmbiye abitabiriye iki gikorwa
Gatete Bernard wayoboye igikorwa cyakusanyirijwemo inkunga
Bizihiwe babyina bya Kinyarwanda
Ben Kayiranga yaserutse mu njyana gakondo

Amafoto: Jessica Rutayisire na Karirima A. Ngarambe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza