Turikiya: Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwasangije abanyamahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Turikiya bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Düzce basangiza inshuti zabo z’abanyamahanga amateka y’uko Jenoside yateguye, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere n’ubwiyunge.

Uyu muhango witabiriwe n’abagera kuri 300, wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ndetse no gushyira indabo ahari habugenewe mu rwego rwo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside nyuma uburyiruko rw’Abanyarwanda rukina umukino mugufi rugaragaza uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uburyo yahagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Mu ijambo rye, Kayijuka Idrissa uhagarariye Abanyarwanda baba muri Turikiya akaba n’Umunyeshuri uri gukorera impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu mibare muri Kaminuza ya Ege, yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango ko rugomba guharanira ishema ry’igihugu aho ruri hose anibutsa abarokotse ko batarokokeye guhera mu gahinda ahubwo ko bagomba gukomeza guharanira kubaho kandi neza.

Yabwiye urubyiruko ko hakiri urugamba rwo kurwana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho mu bice byinshi by’Isi hakiri abaharanira kuyihakana bityo rukaba rugomba kuba ku isonga mu gutanga amakuru nyayo.

Mu buhamya bwa Nzeyimana Abdoul, umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda uri gushaka PhD mu bijyanye n’imiti ivura abantu, warokokeye Jenoside mu yahoze ari Intara ya Cyangugu, yasangije abari aho ibihe bikomeye yanyuzemo we n’umuryango we asoza agaragaza ko ataheranwe n’agahinda ko ahubwo yaharaniye kubaho kuri ubu akaba ari hafi kubona impamyabumenyi y’Ikirenga mu buhanga mu by’imiti.

Ubuhamya bwa Nzeyimana Abdoul bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye igikorwa by’umwihariko inshuti z’abanyamahanga zitari zisanzwe zifite amakuru ahagije ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe zirimo n’uwari uhagarariye umuyobozi wa Kaminuza ya Düzce, Prof. Dr. İlhan Genç watanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda ku bihe bikomeye banyuzemo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams, yasabye abitabiriye uwo muhango gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Ati “Kwibuka uyu munsi ni ugufata umwanya tukazirikana inzirakarengane z’Abatutsi bazize uko bavutse. Mu kubazirikana twumva ubuhamya bw’uko babayeho n’uko bavukijwe ubuzima. Mu bo twibuka hari mo ababyeyi bafite imiryango, harimo abasore n’inkumi bari bafite ibitekerezo n’imishinga y’ejo habo hazaza n’igihugu cyababyaye, harimo kandi abana bato b’ibitambambuga ndetse n’abataravuka bakiri mu nda.”

Yakomeje agira ati “Mu gikorwa cyo kwibuka nk’iki tuba tugira ngo tubasubize ubumuntu bimwe n’abicanyi, tuba kandi tugira ngo dufate mu mugongo abarokotse, tubahumurize, noneho umuryango wa muntu wongere ubabwire uti ‘muri abantu kandi mufite uburenganzira bwo kubaho mwitwa Abanyarwanda no kwishyira mukizana mu rwababyaye.”

Yibukije imbaga yari iteraniye muri kaminuza ya Düzce ko Jenoside yatangiye gushyirwa mubikorwa kuva cyera, aho yatanze ingero ku bikorwa byo kwica Abatutsi mu 1959, 1964 no mu 1973.

Yanabwiye abari aho uburyo nyuma ya Jenoside bamwe bari bazi ko u Rwanda rutazongera gutera imbere ariko Perezida Paul Kagame yababwije ukuri ati “ Baducukuriye umwobo, badushyiramo ndetse badutwikiramo, gusa ntibari bazi ko imbuto zizakura. turi imbuto, turakura kandi turakomeye.”

Ambasaderi Nkurunziza yasabye buri muntu aho ava akagera kumva ko Jenoside ari icyorezo, ko akwiye kuba maso kandi akarwanya icyo ari cyo cyose gitandukanya abantu, cyibasira uwo ari we wese kubera ubwoko, ibara ry’uruhu, inkomoko, n’ibindi.

Iki gikorwa cyo kwibuka muri Kaminuza ya Düzce mu minsi 100, cyabaye gikuririkira undi muhango wari wabereye mu Mujyi wa Ankara tariki 11 Mata 2018 mu cyumweru cyo kwibuka wari wanitabiriwe n’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Turikiya.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Düzce, Prof. Dr. Ilhan Genc, ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa
Uyu muhango witabiiwe n'abanyeshuri ndetse n'abarimu ba Kaminuza ya Düzce
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams, yasabye abitabiriye uyu muhango gufata mu mugongo abarokotse Jenoside
Idrissa Kayijuka, Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Turukiya
Nzeyimana Abdoul, umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda uri gushaka PhD mu bijyanye n’imiti atanga ubuhamya muri uyu muhango
Bacanye urumuri rw'icyizere rusobanura icyizere cy'abanyarwanda mu buzima buri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza