Misiri: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Mata 2018 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Misiri bifatanyije n’inshuti zabo zituye muri iki gihugu mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahagarariye ibihugu bigera kuri 70 mu Misiri ndetse n’abayobozi mu nzego zo hejuru z’iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko kwibuka Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe bazira uko baremwe ari ukubasubiza icyubahiro no kongera guha abarokotse icyizere cyo kubaho neza.

Yakomeje avuga ko kandi aba ari n’umwanya wo gushimira Guverinoma y’u Rwanda yita ku barokotse, by’umwihariko Madamu Jeanette Kagame udahwema kubaba hafi.

Yagize ati “Tunashima cyane imbaraga za Madamu Jeannette Kagame, wahojeje amarira ku maso y’abarokotse Jenoside abinyujije mu muryango Imbuto Foundation.”

Yasobanuye ibyiciro by’iki cyaha cyibasira inyokomuntu nk’uko byagaragajwe n’Umushakashatsi ku bijyanye na Jenoside, Prof. Gregory H. Stanton, ariko yibanda cyane ku bijyanye no kuyihakana no kuyipfobya bikomeje kugaragara muri iyi minsi.

Ambasaderi Sheikh Habimana yashimiye ingabo zahoze ari iza RPF zahagaritse Jenoside ndetse by’umwihariko Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, akabasha no kubaka igihugu cyari cyarasenywe n’ubuyobozi bubi.

Ambasaderi Mona Omar wahagarariye Misiri mu Rwanda mu 1996, yatanze ubuhamya bugaruka ku buryo igihugu cyari kimeze nyuma gato ya Jenoside, ndetse n’uko ubwo yagarukaga mu kwezi gushize yayobye kubera iterambere ryiganjemo ibikorwaremezo byiyongera umunsi ku munsi.

Yagize ati “Abantu babanye neza, nta wamenya amoko, ariko njye nk’umugore nashimishijwe n’urwego abagore bagezeho mu Rwanda mu nzego zose, mu Nteko Ishinga Amategeko ho bikaba akarusho ku rwego rw’Isi.”

Umuyobozi mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere mu Misiri, Ambasaderi Yasser Shaban, nawe wifatanyije n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiye Perezida Kagame wafashije igihugu kudaheranwa n’amateka mabi, kikaba gikomeje kubera benshi urugero.

Abanyarwanda batuye mu Misiri bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko baremwe ari ukubasubiza icyubahiro no guha abarokotse icyizere cyo kubaho neza
Ambasaderi Mona Omar wahagarariye Misiri mu Rwanda mu 1996, yatanze ubuhamya bugaragaza uko igihugu cyiyubatse mu gihe gito
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda nyuma y'imyaka 24 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Basangijwe amateka y'u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni mu mezi atatu
Basangijwe amateka y'u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni mu mezi atatu
Uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu bigera kuri 70 mu Misiri ndetse n’abayobozi mu nzego zo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza