Mali: Abanyarwanda bizihije umunsi wo kwibohora, baha agaciro abaguye muri urwo rugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2017 saa 02:14
Yasuwe :
1 0

Umuryango w’Abanyarwanada baba mu gihugu cya Mali wizihije umunsi wo kwibohora tariki 29 Nyakanga 2017, baha agaciro intwari zitanze kugeza ubwo zibuze ubuzima mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyarwanda batandukanye ndetse n’abanyacyubahiro basaga 250 barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali ufite icyicaro i Dakar muri Senegal, Dr Mathias Harebamungu, Minisitiri w’amadini n’umuco muri icyo ghugu, Thierno Amadou Omar Hass Diallo n’abandi.

Dr Jules Mihigo wavuze mu izina ry’abanyarwanda baba muri Mali, yavuze ko umunsi wo kwibohora ari umwanya wo guha agaciro intwari zitanze ziyobowe na Paul Kagame (Perezida)ngo u Rwanda rubohorwe mu maboko y’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside.

Yanavuze kandi ko uwo ari umwanya wo kwibuka no guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Harebamungu yashimiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame ndetse n’abanyarwanda ku bushishozi no guhitamo ikibabereye bagaragaza, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza heza.

Yavuze ko Mali n’u Rwanda bizakomeza gufatanya kubaka Afurika yiyubashye mu bufatanye bugezweho kandi bukomeye.

Minisitiri Hass Diallo yashimye uburyo u Rwanda rwivanye mu bihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu kikaba ari igihugu gihesha ishema umugabane wa Afurika. Yijeje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda n’abaturage barwo.

Hanabaye umugoroba w’ibirori hishimirwa intsinzi mu mivugo, indirimbo n’imbyino by’Itorero Imanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza