Liège: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiwe kwihangana no kwiyubaka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Mata 2018 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimirwa kwihangana no kwiyubaka kwakomeje kuranga abarokotse Jenoside mu myaka 24 ishize.

Uyu muhango wo kwibuka wabaye tariki ya 14 Mata 2018, wateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside URGT asbl, (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) ku bufatanye n’Umuryango witwa ‘Territoires de la Mémoire’ ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège.

Umuyobozi w’Umuryango URGT, Ikirizaboro Anne Marie, yashimiye abaje kwifatanya nabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer.

Ikirizaboro yashimangiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bariho bemye kandi bazakomeza kubaho neza nubwo banyuze mu mateka akomeye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yavuze ko kwibuka ari ingirakamaro kuko bizafasha u Rwanda rw’ejo kubaho mu mahoro.

Yagize ati “ Ibi byose dukora bifite inyigisho ikomeye kuko twifuza ko abadukomokaho bazabaho neza mu mahoro, niyo mpamvu duteraniye hano ngo twibuke miliyoni irenga y’abazize ubusa, bicwa nabi cyane mu minsi 100 gusa, aho Abatutsi bishwe izuba riva, bicwa nta gutoranya uruhinja, umukecuru, umusaza, umukobwa, umugore, umurwayi.”

Ambasaderi Rugira yashimye gukomera no kwiyubaka kwagaragajwe n’abarokotse Jenoside mu myaka 24 ishize.

Yagize ati “By’umwihariko ndabatekereza mwe abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku bwihangane bwanyu budasanzwe muri iyi myaka 24 ishize, kuko mwabonye mukorerwa amahano ariko muriho kandi mukomeje gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kwiyubakira igihugu ku buryo bwo gushimwa.”

Yakomeje ashima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zikarokora abicwaga ndetse zigahagarika Jenoside.

Uhagarariye Ihuriro ‘‘Territoires de la Mémoire’’ Jérôme Jamin, yavuze ko indi mijyi yari ikwiriye gufatira urugero kuri Liège mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ubuyobozi bw’indi mijyi bwari bukwiriye kurebera kuri Liège kuko kwibuka ni ukwigisha, ni ukurinda umutekano mu bihe biri imbere urebye uko Isi yugarijwe n’abahakana bakanapfobya amateka ya Jenoside.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ari kugira imbabazi kuba turi gufatanya ahubwo n’ibintu bitureba. Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aratureba twese. Sinzibagirwa mfite imyaka 20 uko nabonaga mu Rwanda bica Abatutsi ndi iwacu mu nzu imbere ya Televiziyo, amahanga ntacyo akora.”

Rutayisire Angelique, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya bw’inzira ndende yaciyemo aho bamwiciye abe benshi, uyu munsi akaba asigaye wenyine. Uyu aherutse no kubyandikaho igitabo yise ‘‘D’un cœur chagriné à une plénitude de joie.’’

Uyu muhango wasojwe hakorwa ijoro ryo kwibuka, ahatanzwe ubuhamya n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hanarebwa amafoto na filimi mbarankuru biyigaragaza.

Umuyobozi w’Umuryango URGT, Ikirizaboro Anne Marie, yashimiye abaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yavuze ko kwibuka bifasha u Rwanda rw’ejo kuzabaho mu mahoro
Ingabire Rutayisire Angélique w’imyaka 44, yatanze ubuhamya bw'uko yafashe icyemezo cyo kwandika amateka y’ubuzima bwe, agaragaza uko yongeye kwiyubaka, agatsinda agahinda yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Mujawamariya Christine ni we wayoboye uyu muhango
Umuyobozi w’Umujyi wa Liège, Willy Demeyer, ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr Florence Rasmot yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubushakashatsi yayikozeho
Uhagarariye Ihuriro ‘‘Territoires de la Mémoire’’ Jérôme Jamin, yavuze ko indi mijyi ikwiriye gufatira urugero kuri Liège mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin n'umugore we (hagati) bari kumwe n'Umunyamateka, Dr Florence Rasmot
Abana bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbye indirimbo zitanga icyizere cy’ahazaza huje amahoro
Mugwaneza Innocent yaririmbye indirimbo zifite ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza