Imyiteguro ku Banyarwanda baba mu Misiri na Gabon mu masaha asatira amatora

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Kanama 2017 saa 07:30
Yasuwe :
1 0

Mu gihe habura amasaha make ngo Abanyarwanda baba mu mahanga batore Perezida uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, imyiteguro irarimbanyije mu bihugu bitandukanye birimo ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo hashyizwe akadomo ku bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bose uko ari batatu bahatanye barimo Dr Frank Habineza wa Greeen Party, umukandida wigenga Mpayimana Phillippe na Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi.

Ibi bikorwa byatangiye kuya 14 Nyakanga 2017 byasojwe mbere y’umunsi umwe ngo Abanyarwanda baba mu mahanga batore umukuru w’igihugu, kuya 3 Kanama 2017.

Komisiyo y’amatora (NEC), ku wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, nibwo yatangiye kohereza mu turere dutandukanye ibikoresho birimo impapuro z’itora, lisiti z’itora, wino, imyambaro izambarwa n’abatoresha n’ibindi bizifashishwa mu matora ateganyijwe ku wa 4 Kanama ku Banyarwanda bazatorera imbere mu gihugu.

Mu mahanga na ho imyiteguro ya nyuma irarimbanyije mu gihe bo bitegura kuzindukira muri iki gikorwa gikomeye kuri uyu wa 3 Kanama 2017.

Abo muri Gabon inkoko ni yo ngoma

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Gabon, Mupenzi Serge, yatangarije IGIHE ko imyiteguro yose yarangiye biteguye kuzinduka mu gikorwa cy’amatora.

Abanyarwanda baba muri iki gihugu bazatorera mu Mudugudu w’itora wa Libreville muri Institution Immaculée Conception kuri Boulevard Bessieux mu Ntara ya Estuaire.

Aba Banyarwanda bagiye gutorera bwa mbere umukuru w’igihugu aho batuye bashimira Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubashakira ayo mahirwe nk’uko bishimangirwa na Mupenzi.

Yagize ati “Ibi tubihuza n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Gabon tukaba tubyishimira cyane kumva ko n’ubwo tuba hanze y’igihugu ariko tugira uruhare mu kucyubaka.”

Abatuye muri Gabon basobanuriwe mu nama zitandukanye uko itora rizagenda, abakanagezwaho ibyangombwa by’itora bahize gutangira kwerekeza ku biro by’itora mu gitondo kuko bizaba bifunguye kuva saa kumi n’ebyiri.

Mu Misiri n’aho intero ni ukuzinduka mu matora

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Nyakanga 2017, nibwo Abanyarwanda bahuriye mu muryango wa FPR Inkotanyi baba mu Misiri bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wayo Paul Kagame, bibukiranya uko yateje imbere igihugu gisa n’icyongeraga kuvuka bushya.

Muri ibi bikorwa, Jean Patrick Habyarimana, yatanze ikiganiro ku cyegeranyo cyagarutse ku ngingo icyenda zigaragaza politiki ya FPR agaragaza aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Yasoje asaba abanyamuryango kuzitabira amatora kandi bagatora neza.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yashimiye ubuyobozi bwa FPR mu Misiri uko imyiteguro yabo imeze ndetse abizeza ko amatora ateguye neza.

Ibiro by’itora bizafungura saa tatu za mu gitondo mu rwego rwo korohereza abazaba baje gutora.

NEC yatangaje ko impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe na miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe Abanyarwanda bazatora bose bangana na 6,897,076.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza