Ikipe ya CSK yakinnye n’abanyarwanda batuye mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Ukwakira 2018 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, yakinnye umukino wa gicuti n’Ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Buholandi (Rwandan Community in the Netherlands), urangira amakipe yombi aganyije 4-4.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018 mu mujyi wa Den Haag.

Amb. w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre yabwiye IGIHE ko uwo mukino bawuteguye nyuma yo kumenya ko ikipe ya CSK izaza mu Bubiligi.

Yavuze ko gushyiraho ikipe y’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ari uburyo bwo gufatanya n’abagize Diaspora nyarwanda gukomeza ubumwe bwabo no guhanahana amakuru y’igihugu cyabo.

Yavuze ko kandi bigamije gushishikariza urubyiruko gukunda siporo.

Ati “Ibyiza bya siporo ni byinshi. Birimo ubuzima buzira umuze, urugwiro, kuruhura umubiri. Bigamije kandi guhura ntibagire ubwigunge kuko ubuzima bwa hano ushobora kuba ufite byose ariko ukabura aho uhurira n’abantu muganira mukumvikana.”

Amb. Karabaranga yavuze ko bateganya gukina n’andi makipe yo mu Buholandi n’ayo mu bihugu baturanye nibura bakajya bagira umukino umwe mu kwezi.

Rugero Jean Pierre waturutse mu Bubiligi aherekeje CSK, yavuze ko siporo ari ingirakamaro kubera ko ihuza abantu.

Yavuze ko yishimiye gusabana n’abantu bavuye mu Rwanda, baherukanaga kera.

Ati “Nabashije no kongera kubona aho Amb. Karabaranga akina umupira w’amaguru mu buhanga bwinshi, nari nsanzwe muzi muri Volleyball ariko uyu munsi ni we wari umukinnyi w’umunsi werekanye ubuhanga anatsinda ibitego bine byose.”

Nyuma y’umukino amakipe yombi yakoze ubusabane. Ikipe ya CSK yaje iherekejwe n’abantu 22.

Amakipe yombi yifotoje mu itsinda rimwe berekana ubusabane bafitanye nk'abanyarwanda
Amb. Karabaranga ashaka igitego cy'umutwe yazamutse mu birere
Amb. Karabaranga yishyushya mbere y'umukino
Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ikikije Amb. Karabaranga ku ifoto y'urwibutso
Ikipe ya RCN, Rwandan Community in the Netherlands
(Ibumoso) Rugero Jean Pierre waturutse mu Bubiligi aherekeje iyi kipe yavuye i Kigali uri no mu bayakiriye mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza