Finland: Ibirori byo kwizihiza Umuganura byahujwe n’ibyo kwishimira intsinzi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu bihugu biherereye mu majyaruguru y’u Burayi (Scandinavia) bahuriye hamwe mu kwizihiza Umuganura ku wa gatandatu, 26 Kanama, 2017 i Helsinki mu murwa mukuru wa Finland.

Ibi birori byitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Scandinavia, Christine Nkulikiyinka ndetse n’abanyarwanda benshi baturutse muri Finland, Sweden, Norway, Denmark hamwe n’ inshuti z’ u Rwanda.

Mu ijambo rye, Amb. Nkulikiyinka, yibukije ibihe byiza Abanyarwanda bagize mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika abigereranya n’ umuganura kuko cyabaye igihe cyo gusubiza amaso inyuma no gushima ibyiza igihugu kimaze kugeraho, kibikesha ubuyobozi bwiza.

Yakomeje avuga ko ku munsi w’amatora nabwo abanyarwanda bahamije ko bazi neza icyo bashaka, anaboneraho gushimira Abanyarwanda batuye mu bihugu bya Scandinavia uburyo bitabiriye amatora ari benshi.

Ati “Uyu munsi ni uruhurirane rw’ ibyishimo kuko turizihiza umuganura kandi tunishimira intsinzi ya Perezida wa Repubulika.”

Yakomeje ashishikariza abari aho gukomeza kunga ubumwe, ahereye ku ndirimbo umuhanzi Ruremire yari amaze kuririmba ati “umuntu ni nkundi” ati dukomeze duhurize imbaraga zacu hamwe, umusanzu wa buri wese urakenewe mu gukomeza urugamba rw’iterambere ry’ igihugu cyacu.

Yasoje ashimira abanyarwanda batuye muri Finland uburyo bateguye umuganura bakanawitabira ari benshi, ashimira abaturutse Sweden, Denmark na Norway ndetse n’inshuti z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abanyarwanda.

Muri ibi birori hatanzwe ikiganiro gisobanura umuganura, kandi abari aho bahabwa umwanya w’ibisakuzo ndetse habaho n’irushanwa mu kibonezamvugo byose bigamije gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kuwutoza abakiri bato.

Amatorero abyina imbyino z’umuco nyarwanda yaturutse Finland, Norway na Sweden ndetse n’umuhanzi Ruremire bafatanyirije hamwe mu gususurutsa ibi birori.

Mu gusoza abari aho bemeje ko Umuganura wa 2018 mu bihugu bya Scandinavia uzabera Oslo muri Norway.

Abitabiriye ibi birori mu byishimo byahuriranye n'ibuo kwishimira intsinzi y'umukuru w'igihugu wongeye gutorerwa kuyobozra abanyarwanda
Inshuti z'Abanyarwanda na zo zifatanyije na bo muri ibi birori
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n'imbyino za kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza