Finland: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Finland bifatanyije n’inshuti zabo zo muri iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 7 Mata 2018, mu muhango wahuriranye no gutangiza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu, hibukwa Abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100.

Uyu muhango wabereye hirya no hino ku Isi ahari Abanyarwanda, abo muri Finland bahuriye mu Mujyi wa Espoo, muri Kaminuza ya Aalto bibuka amezi atatu y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Finland, Nyinawumuntu Victoire, yibukije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ko ari ingenzi cyane kuko kwibuka bituma habaho kwiyubaka, buri wese agaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu gihe gito cyane, twibuka kugira ngo ibyabaye bitazongera na gato. Niyo mpamvu twibuka tuniyubaka, bityo tukiteza imbere kandi duhangana n’ikibi cyose cyakongera kuryanisha Abanyarwanda.”

Yanagarutse ku buhamya bwe, avuga ku rugendo yanyuzemo rutari rworoshye kuko nubwo yarokotse Jenoside yayiburiyemo abavandimwe be n’inshuti.

Umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda waturutse muri Denmark, Ntagozera Tom, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wacuzwe mu gihe kirekire.

Yagize ati “Jenoside yabaye itari impanuka kuko yateguwe kuva mbere, irinda naho ishyirwa mu bikorwa. Twibuka, dushimangira cyane cyane ko bitazongera, turwanya n’abakomeza gushaka gupfobya Jenoside.”

Yasobanuriye abari aho, uburyo u Rwanda rwateye imbere nubwo rwashegeshwe n’ingaruka za Jenoside ari nayo mpamvu kwiyubaka ari intego ya buri wese.

Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kunga ubumwe no gutekereza amateka mabi yaranze u Rwanda, kwigira hamwe icyatuma ayo mateka atazisubira, no guharanira guteza igihugu imbere.

Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Finland, Nyinawumuntu Victoire, yavuze ko kwibuka ari inzira yo kwiyubaka
Abanyarwanda baba muri Finland barimo abahatuye n'abahiga basobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe
Ntagozera Tom yasobanuye urugendo rwo kwiyubaka kw'igihugu nyuma y'imyaka 24 ruvuye mu bihe bya Jenoside
Muri uyu muhango wo kwibuka hacanwe urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda batuye muri Finland n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza