Ethiopia: Abanyarwanda bahuriye mu birori by’Umuganura, bishimira imiyobore y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2017 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 2 Nzeli 2017, ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Addis Ababa.

Umunsi w’Umuganura ugenerwa ikiruhuko mu Rwanda ku wa Gatanu wa mbere wa Kanama, ariko uwo munsi wageze ari ku itariki ya 4 habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu, wimurirwa ku wa 27 Kanama. Uretse imbere mu gihugu no muri Diaspora bakomeje kugenda bawizihiza, bakanishimira ko bitoreye Perezida Kagame bakunda mu matora yabaye mu mutuzo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, hamwe n’ababyeyi batuye muri Addis Ababa bahaye abana amata n’abandi bose basangira amafunguro ya Kinyarwanda, baratarama.

Ambasaderi yashimiye Abanyarwanda ubwitange n’ubushake bagaragaza mu kwitabira gahunda za leta, yibutsa ko Umaganura ari umuhango wari ukomeye kuva kera, ukuba wari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda barangwaga no gushyira hamwe kuko bahuriraga muri uyu muhango bagira ngo bishimire umusaruro babonye, bakaboneraho n’umwanya wo gutegura gahunda y’ibyo bazakora kugira ngo umusaruro ukurikiyeho uzarusheho kuba mwinshi ndetse banasangire ku byo bejeje.

By’umwihariko yabashimiye uruhare bagize mu gikorwa cyo gutegura amatora no gutora neza byerekana icyizere bafitiye ubuyobozi no kwishimira ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 23 ishize u Rwanda rumaze rwiyubaka. Yaboneyeho kandi gusaba abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bibanda kw’ihame ryo gukorera ku ntego kandi ku gihe.

Ambasaderi yakomeje abwira abari aho ko ibyo abanyarwanda bishimira bituruka ku buyobozi bwiza, bikaba bitabonwa n’Abanyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga babibona, akaba ari muri urwo rwego bagiririra “icyizere abayobozi bacu barwo bakabasaba gukora ivugurura mu Muryango w’Afrika yunze Ubumwe ndetse bakaba baherutse gutorera u Rwanda kuwuyobora umwaka utaha wa 2018. Iyi ni intambwe ishimishije igararagaza icyizere n’abandi bafitiye abayobozi bakuru b’igihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura
Abanyarwanda baba muri Ethiopia ku munsi w'Umuganura basangiye amafunguro ya kinyarwanda
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yahaye abana amata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza