Diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani yabonye abayobozi bashya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Nzeri 2018 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Butaliyani batoye abazabahagararira mu buyobozi bwa Diaspora muri manda y’imyaka ibiri iri imbere.

Aya matora yabereye mu Mujyi wa Milan ku wa 22 Nzeri 2018. Yahuriranye n’Inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Butaliyani.

Iyi nama yahuriyemo abaturutse hirya no hino mu mijyi nka Genova, Torino, Roma, Verona, Trento n’ahandi. Yaganiriwemo ingingo zitandukanye zigamije kunoza imikorere yo kubaka igihugu.

Yasojwe hakorwa amatora ya komite nshya izasimbura iyasoje manda nkuko amategeko abiteganya.

Komite yatorewe kuyobora Diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani igizwe na Perezida Ntamanyoma Béathe; Visi Perezida ni Nsabimana Jean Claude; Umwanditsi ni Muhire David; Umubitsi ni Urimubenshi Odette n’abajyanama babiri barimo Kayiganwa Charlotte na Uwampinka Antoinette.

Mu bikorwa komite icyuye igihe yibanzeho birimo gutegura gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100, kwitabira ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, Rwanda Day n’ibindi bituma bakomeza kunoza umubano n’u Rwanda.

Abanyarwanda beretswe ibyo bakorewe mbere yo gutora indi komite yahawe inshingano zo gukomeza kuba umuhuza nyawo wabo n’igihugu cy’amavuko mu bikorwa bitandukanye.

Visi Perezida wa Diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani, Nsabimana Jean Claude, yavuze ko ari inshingano za buri wese guteza imbere igihugu.

Yagize ati ‘‘Twijejwe ubufatanye ku mpande zombi kugira ngo uyu muryango uzabashe kwaguka no kwesa imihigo mu gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu cyacu.’’

Komite nshya yahawe umukoro wo kongera imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwita ku muco kavukire no kwiga Ururimi rw’Ikinyarwanda bagakura bakivuga neza.

Amatora yabereye mu Mujyi wa Milan ku wa 22 Nzeri 2018
Diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani yabonye abayobozi bashya bazayiyobora mu myaka ibiri iri imbere
Iyi nama yaganiriwemo uburyo bwo gusigasira umuco Nyarwanda bihereye mu bakiri bato
Komite nshya igiye kuyobora Abanyarwanda baba mu Butaliyani
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Dr Enathe Marekabiri Urimubenshi (ibumoso) ahererekanya ububasha na Ntamanyoma Béathe wamusimbuye

Amafoto: Diaspora y’u Rwanda mu Butaliyani


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza