Bwa mbere, abanyarwanda bo muri Leta ya Florida bibukiye hamwe Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere abanyarwanda batandukanye baba muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wabaye tariki 28 Mata 2018, ubera mu Mujyi wa Daytona Beach ku ishuri rya Daytona Beach State College. Ni umuhango witabiriye n’abantu basaga 50 barimo abayobozi n’abandi batandukanye.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lawrence Manzi, wari Umushyitsi Mukuru, yavuze ko bishimishije kuba uwo munsi waritabiriwe cyane n’urubyiruko, avuga ko bitanga icyizere ko kwibuka bizahoraho.

Manzi yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gahunda yo kwibuka hasigasirwa amateka kandi bazirikana ko ariyo soko y’imbaraga zo gukomeza kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyarwanda batuye muri Florida, Gerard Nshimyumuremyi, yagaragaje uruhare ubuyobozi bubi bwagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi, kuri ubu rufite ubuyobozi bwiza buharanira kurwanya Jenoside kandi butanga icyizere cy’ejo hazaza.

Nshimiyumuremyi yasabye buri wese gukomeza kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo n’ipfobya bya Jenoside kugira ngo hazatagira ahandi Jenoside iba ku Isi.

Muri uyu muhango herekanywe filime mbarankuru igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanacwana urumuri rw’icyizere.

Bwa mbere abanyarwanda batandukanye baba muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Bacanye urumuri rw'icyizere rusobanura icyizere cy'abanyarwanda mu buzima buri imbere
Uyu muhango wabaye tariki 28 Mata 2018, ubera mu Mujyi wa Daytona Beach ku ishuri rya Daytona Beach State College

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza