00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yahanuye urubyiruko ruba mu Butaliyani, arusaba gushakira u Rwanda amaboko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 Kanama 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko rutuye mu Butaliyani no mu mahanga muri rusange guhesha agaciro u Rwanda, bakarubera abahizi kandi bagaharanira kuba abadaheranwa.

Ibi yabibasabye mu kiganiro mbwirwaruhame cyateguwe n’ubuyobozi bwa Diaspora y’Abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza ukwibohora kw’Abanyarwanda, umunsi ngarukamwaka uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.

Abanyarwanda baba muri Diaspora bakomeza izi gahunda kugera mu mpera za Nyakanga, abo mu Butaliyani bizihije Umunsi wo Kwibohora tariki ya 31 Nyakanga 2021 mu muhango wabaye hifashishijwe ikorabuhanga.

Witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Portugal, Espagne, u Bufaransa na Monaco, Dr. Ngarambe François-Xavier; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome; abahagarariye inyungu z’u Rwanda barimo uwa Milan witwa Enrico Laira Morra na Longo Luciano wa Torino.

Aba biyongeraho Abanyarwanda batandukanye harimo urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibyo badasobanukiwe byashibutsemo ikiganiro cyasize bahawe umukoro.

Minisitiri Bamporiki mu byo yaganirije abitabiriye iki kiganiro yababwiye ku murage “mwiza” bahawe n’ababohoye u Rwanda kandi bakwiye gusigasira.

Yagize ati “Mu myaka 38 mfite kuvuga u Rwanda ni byo bintu bineza mu byose nabonye muri iyi myaka maze ku Isi, ariko impamvu binezeza ni uko u Rwanda ruvugitse, biteye ishema, iryo shema kandi hari abo ryavunye hari abariharaniye.’’

“Rubyiruko rero mu byo dukora byose mu mibereho yacu tuge twitsa, mukista ukibaza uti ariko ibyo ndi gukora bizatera nde ishema? Ntuvange ibitera ishema n’ibikwambura ishema kugira ngo uzabone amateka meza usiga, kuko hari abakora ibintu icyenda byiza yakora icya 10 kibi kigasibanganya bya byiza byose. Yego turi abantu nta wakora ibyiza igihe cyose ijana ku ijana ariko uyo witsa usubize amaso inyuma, ushaka u Rwanda n’Abanyarwanda mujye inama kugira ngo itazaterwa ipfunwe n’amakosa waba warakoze.’’

Bamporiki yavuze ko bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abavutse bafite ipfunwe bitewe n’ababyeyi babo.

Yakomeje ati “Nagiye nganira n’Abanyarwanda bafite ababyeyi babo bakoze Jenoside, hari uwambajije ati ‘ariko ko uri umushakashatsi wazanshakiye impamvu data avuka mbere yanjye? Aha wakwibaza uti ‘uyu muntu ni umusazi ariko aratekereza ko iyo aza kuba ariwe wavutse mbere yari kubyara se ntakore amahano, ibi rero dufite ubushobozi rubyiruko byo gutuma abazaza nyuma yacu batazabyibaza.’’

Mu kiganiro cye, yanakomoje ku ntwari z’u Rwanda zikwiye kubera abakiri bato icyitegererezo.

Ati “Iyo tugiye mu mahanga, abo muhura wereka ibyangombwa ntibakubaza ngo uri uwande bakubaza bati uri Bamporiki wo kwa Perezida Kagame, mpita nikiriza rwose ntazuyaje nti cyane nkaho nutaha uzahitira iwe mu rugo. Ibi rero icyo bivuze ni uko ibigwi by’umutware bigususurutsa utamuvukaho ku mubiri ariko umuvukaho mu ntekerezo. Umuntu wese aho akomoka avuka iwabo ariko ku ntekerezo avuka ku ngoma.’’

Bamporiki yagarutse ku murage baraze Abanyarwanda wo gukunda u Rwanda, kururwanirira no kuruhesha ishema, aboneraho gusaba urubyiruko kuwugumana no kuwuraga abo ruzabyara.

Ati “Muzashaka, muzabyara ariko ibyo mukora byose musasire u Rwanda, ibyo mukora byose mushake u Rwanda, ubumenyi bwose mushaka, siyansi yose mwiga mushyire imbere u Rwanda ni bwo muzabona icyo mukora.”

Yavuze ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside zaraze Abanyarwanda umuco wo kudaheranwa no gukotanira u Rwanda, bityo ko urubyiruko rufite aho ruzahera. Yabibukije ko iyo bari mu mahanga baba bahagarariye u Rwanda kandi ibyo bakoze byose byitirirwa u Rwanda.

Ati “Rubyiruko rw’u Rwanda, iyo warenze imbibi z’u Rwanda, kubera umutongero wa Gihanga Ngomijana wavuze ngo niwambuka u Rwanda uzajyanwa n’impamvu imwe yonyine, gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko. Waba wiga, ucuruza, ukorera leta, ikibabesheje mu mahanga ni ugushakira u Rwanda imbuto n’amaboko ubundi mwari kuba muri iwanyu.”

Yasoje agira inama urwo rubyiruko, ati “Mube abahizi b’u Rwanda murushakire imbuto n’amaboko [...] kwibohora ni urugendo icyo tuzajya tubona kitubangamiye mujye mureka tukibohore kandi kwibohora kwiza ni ukwigana inkotanyi.’’

Ambasaderi François Xavier Ngarambe, mu ijambo rye yashimiye cyane abateguye uyu munsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 mu Butaliyani. Yerekanye icyo kubohorwa bivuze, agaruka ku mateka yaranze u Rwanda rwari ruyobowe n’abatumye abana barwo bamwe bahunga kubera ubugome bakorerwaga kugeza ku mateka yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye urubyiruko kumva neza impanuro bahawe na Bamporiki kuko zikubiyemo umurage mwiza rukwiye kugenderaho, abifuriza gukomeza kugira ibihe byiza byo kwibohora no kwirinda cyane icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Ntamanyoma Béathe, yashimiye abitabiriye n’abatanze ibiganiro muri iki gikorwa.

Yongeyeho ati “Ndashimira kandi Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigaha igihugu Abanyarwanda bari barahejwe bakongera kugira ijambo.’’

Ntamanyoma yasabye Diaspora yo mu Butaliyani gufatanya n’Abanyarwanda mu rugamba rusigaye rw’iterambere.

Yagize ati “Dutange umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda nka Diaspora tugerageze kwitabira cyane za gahunda zitandukanye nko gufasha abatishoboye, kwamagana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya abavuga amateka yacu uko atari. Bityo Diaspora natwe tuzaba twiyubaka kandi twubaka u Rwanda twifuza.”

Ntamanyoma yongeye gushimira Perezida Kagame udahwema guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda muri gahunda nyinshi zitandukanye ndetse akita no ku Banyarwanda batuye hanze akabegereza ubuyobozi bubafasha mu bibazo bafite aho bari hose.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Portugal, Espagne, u Bufaransa na Monaco, Dr. Ngarambe François-Xavier, yashimiye abateguye umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 mu Butaliyani
Massamba Intore yafashije abitabiriye iki gikorwa kucyizihiza yifashishije indirimbo zo kwibohora
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko rutuye mu Butaliyani no mu mahanga guhesha agaciro u Rwanda
Abanyarwanda bitabiriye ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 27 bari bishimiye ibiganiro bahawe bigaragara ku maso
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Ntamanyoma Béathe, yashimiye abitabiriye n’abatanze ibiganiro muri iki gikorwa
Enrico Laira Morra uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Milan mu bitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rwabajije ibibazo bitandukanye
Rwendeye Stephane ni we wayoboye ikiganiro
Iki kiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .