00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia: Bizihije Umunsi wo Kwibohora bibutswa kwirinda icyagarura amacakubiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Perth muri Australia, bahuriye hamwe mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo Kwibohora, byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Nyakanga 2021.

Ni umunsi waranzwe n’ibiganiro bitandukanye byahawe abanyarwanda bari bahuriye hamwe kuri University ya Western Australia (UWA), nyuma baza gukurikirana ibiganiro by’Amateka hifashishijwe ikorahabuhanga rya Webex. Ibi biganiro byateguwe n’urubyiruko ruri mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Perth (RCA-Perth), byitabiriwe n’abantu bari mu bihugu binyuranye biganjemo urubyiruko.

Ibiganiro byaranzwe no kungurana ibitekerezo ku mpamvu zatumye urugamba rwo kwibohora rubaho ndetse n’impamvu zatumye urugamba rworoha kandi rukarangira vuba.

Mu buhamya bwatanzwe n’abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’ababaga mu buhungiro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwahurizaga ku kuba umunsi mukuru w’intsinzi ugaragaza ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA, bakawubona nko kuzuka ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’umunsi w’ikimwaro ku ngabo za EX-FAR zishe abaturage zari zishinzwe kurinda.

Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, yibukije ko Abanyarwanda bibohoye amacakubiri n’ubukene abasaba gushyira hamwe bakirinda icyo ari cyo cyose cyashaka kubacamo ibice. Yashimiye Ingabo za RPA zabohoye u Rwanda zikarusubiza kongera kwitwa igihugu. Yijeje kandi abari aho ubufatanye bwa Ambasade mu rugendo rugikomeje rwo kwibohora.

Mu biganiro by’Amateka series byakurikiyeho ku nsangamatsiko igira iti: ‘Gukira ibikomere; Umusingi w’urugendo rwo kwibohora rugikomeza’, Laure Iyaga na Ibrahim Intwari bavuze ku gukira ibikomere, bibanze ku ngaruka amateka mabi y’u Rwanda yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’umunyarwanda, batanga n’ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ubuzima bwo mu mutwe bw’umunyarwanda burusheho kumera neza.

Dr Abdallah Utumatwishima na Samantha Teta baganirije urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu zateye urugamba rwo kwibohora, bibutsa ko uru ari urugendo rukomeza, basobanura uko urugamba rwo kwibohora muri iki gihe ruteye, umwanzi mushya uwo ari we , n’uburyo bukwiye gukoreshwa mu gukomeza uru rugamba mu Isi ya none ihinduka buri munsi.

“Urugamba rw’iki gihe rutsindwa no kwirinda kudamarara, gucunga neza ibya rubanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide, gukorana umurava no kuzuza inshingano, kurwanya ubukene n’ubujiji, guterana inkunga no kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda aho turi hose.”

Herekanwe kandi umukino wateguwe n’itsinda ry’abahanzi “Mashirika”, witwa ’Labour of Love’. Uyu mukino uvuga ku mpamvu yo Kwibuka no Kwibohora. Umunsi mukuru wasojwe no kwishimira intsinzi.

Abanyarwanda batuye muri Perth bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ari benshi
Ambasaderi Jean De Dieu Uwihanganye yibukije abitabiriye iki gikorwa kwirinda icyakongera kuzana amacakubiri
Hari benshi bitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .