00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Musoni yaganiriye n’Abanyarwanda baba muri Botswana ku ntambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yahuye n’abagize Diaspora Nyarwanda yo muri Botswana abagaragariza aho igihugu cyavuye ndetse n’aho kigeze cyiyubaka.

Ibi byabaye tariki ya 24 Ukwakira 2021, ubwo ambasaderi yagiririga uruzinduko rwe rwa mbere muri Botswana rwari rugamije gushyikiriza Perezida wa Botswana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, kugirana ibiganiro n’abandi bayobozi mu gutsura umubano w’ibihugu byombi ndetse no guhura n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ambasaderi yabonaniye n’abagize Diaspora Nyarwanda yo muri Botswana mu Mujyi wa Gaborone, bakaba barabonye umwanya mwiza wo kuganira no gusabana ndetse no gusobanurirwa icyerekezo cy’u Rwanda.

Bagaragarijwe uburyo abari mu gihugu bakataje mu iterambere ndetse n’amahirwe ari mu gihugu yo kubateza imbere n’uburyo Leta yabashije guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo nko gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu.

Aba Banyarwanda banagaragarijwe uburyo u Rwanda rumaze kuba igihugu cy’indashyikirwa cyizerwa ndetse cyikitabazwa n’amahanga, nko kuba ruri mu bihugu bitatu muri Afurika bigiye gukorerwamo inkingo za Covid-19.

Nyuma yo kwerekwa ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, Ambasaderi Musoni yabasabye guhangana n’uwo ari we wese washaka kwangiza isura y’igihugu n’ibyo cyagezeho, abagaragariza ko n’uzabigerageza ntaho azamenera.

Ambasade yiyemeje gukorana n’Abanyarwanda baba muri SADC anabashishikariza gukomeza gukora cyane kuko bifasha igihugu bakomokamo dore ko Diaspora Nyarwanda igira umusanzu munini itanga mu kubaka u Rwanda.

Sheikh Hassan Hategekimana uhagarariye Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, yashimiye ambasaderi kuba yabasuye ndetse n’imirimo myiza yagiye akora mu kubaka igihugu cyabo.

Abanyarwanda baba muri Botswana bahakora imirimo itandukanye ariko bashyize imbaraga mu kwikorera mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubucuruzi n’amavuriro yigenga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yahuye n’abagize Diaspora Nyarwanda yo muri Botswana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .