Abanyarwandakazi baba mu Bubiligi bagiriye urugendoshuri mu Budage (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Kamena 2018 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Abagore n’abakobwa bagera kuri 78 bo muri Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi bishyize hamwe basura Umujyi wa Cologne mu Budage, urugendo bise urwo kurushaho kumenyana, kungurana ibitekerezo no kumenya ibibakikije.

Umuyobozi uherutse gutorerwa umwanya w’iterambere ry’abagore muri DRB-Rugali wagize iki gitekerezo, Uwamariya Ibambasi Goretti, yabwiye IGIHE ko uru rugendo rwakozwe ku wa 16 Kamena, ari ingirakamaro mu mibanire yabo uko bagize diaspora.

Yavuze ko akimara kugeza kuri bagenzi be icyo gitekerezo bakaganira byimbitse ku nyungu zakivamo, bahise batangira kugitegurana n’abandi bashinzwe iterambere ry’abagore mu bice binyuranye bya Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi.

Yakomeje agira ati "Abagore bacyakiriye neza cyane ku buryo twakoze urwo rugendo turi 78 barimo abakobwa n’abagore 74 n’abagabo 4 baduherekeje. Nahisemo umujyi wa Cologne kuko ari umujyi ufite amateka ya kera, amenshi twari twarayize mu ishuri ariko tutarabibonesha amaso, kandi ukoresheje ‘bus’ ntabwo ari kure y’Ububiligi."

Kuva mu Bubiligi ujya mu mujyi wa Cologne bifata amasaha abiri n’iminota nka 20, ku buryo bitigeze bifatwa nk’ingorane ku rugendo.

Yakomeje agira ati "Ni gahunda yadufashije kumenyana n’abo natorewe kuyobora muri manda yanjye y’imyaka ibiri, nanze guhora mu nama gusa kuko mbona ari ibintu bihoraho, nifuje gukora ikindi kintu gishya kandi abantu bakaruhura mu mutwe, kubasha kumenya uko ahandi babayeho n’ibindi."

Yavuze ko yaboneyeho kuganira n’abandi kuri gahunda y’ibyo biyemeje bamaze gutorwa n’ibindi, aho biyemeje ko nibura bazajya bakora igikorwa nk’iki inshuro eshatu mu mwaka.

Uwamariya yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo washyigikiye iki gikorwa ubwo aheruka mu Bubiligi, wumvise imihigo y’Abagore baho agatanga inkunga y’uburyo bw’urugendo kugira ngo bazabashe kwitabira ari benshi.

Yanashimiye itsinda ry’ubuyobozi bwa DRB-Rugali ku rwego rwa Bruxelles ihagarariwe na Jean Pierre Mabenga wabashyigikiye n’abagore bahagarariye iterambere ry’abagore bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa.

Mu bagize uruhare mu gutegura urwo rugendo kandi harimo n’ Urubyiruko rw’Abakobwa b’abanyarwanda bishyize hamwe bitwa “LYS” (Ladies Youth in Service).

Akanyamuneza kari kose, bamwe bakanyuzamo bagacinya akadiho
Ubwo bari ku rugendo bagana mu Budage
Ifoto y'urwibutso imbere ya Kiliziya izwi mu mateka ya Cologne
Bagize umwanya wo kwitegereza ibyiza bya Cologne
Baganira ubwo bari mu rugendo mu Budage
Bashimiye itsinda LYS ryabafashije mu gutegura uru rugendoshuri
Uwamariya Ibambasi atanga ikiganiro
Batembereye hirya no hino mu mujyi wa Cologne

[email protected]

Amafoto : Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza