Abanyarwanda batuye muri Uganda bahuriye mu bikorwa by’umuganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2018 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Uganda hamwe n’abanyeshuri bahiga bifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu bahuriye mu gikorwa cy’umuganda, kuri uyu wa 27 Mutarama 2018.

Iki gikorwa cyabere mu Mujyi wa Kampala aho bakoze isuku kuri Station ya Polisi ya Kabalagala.

Nyuma y’Umuganda, Umuyobozi wa Polisi ya Kabalagala yashimiye Abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyiza hasukurwa aho Polisi ikorera, avuga ko ari umuco mwiza kandi ko na bo bagiye kubishyira muri gahunda y’ibikorwa byabo bya buri kwezi.

Umuyobozi Mukuru wa Diaspora ya Uganda, Machari Frank yashimiye abitabiriye umuganda avuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa mu gihe u Rwanda rwitegura kuzirikana intwari z’igihugu zaranwze n’ibikorwa by’ubwitange bifitiye abandi akamaro.

Beza Kevin wari uhagarariye Ambasaderi utabashije kuboneka kubera indi mirimo, yashishikarije Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa bizakorwa mu cyumweru cy’ubutwari n’ibirori byo ku munsi nyirizina biteganyijwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2018 bizabera muri Kaminuza ya « International University of East African ».

Icyumweru cy’ubutwari cyatangiye ku itariki ya 24 Mutarama 2018, kikazageza tariki ya 31 Mutarama 2018.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’ingenzi.

Abanyarwanda batuye muri Uganda mu bikorwa by'umuganda
Umuganda wibanze ku bikorwa by'isuku ahakorera Stasiyo ya Polisi mu Mujyi wa Kampala
Nyuma y'umuganda bakanguriwe kuzitabira ibikorwa byateguwe mu cyumweru cyo kuzirikana intwari z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza