Abanyarwanda batuye mu bihugu bya Turikiya na Chypre y’Amajyaruguru, nabo ntibasigaye, bawizihije kuri uyu wa Gatandatu basabwa kuba intwari mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Uyu muhango wabaye binyuze mu ikoranabuhanga wahuje Abanyarwanda basaga 100 bari muri ibi bihugu ku mpamvu zitandukanye zirimo kwiga, gukora ndetse no kuhatura.
Mu ijambo yagejeje kubari bakurikiranye uyu muhango Ushinzwe ibikorwa (Chargé d’Affaires) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya, Uwizeye Joël, yabibukije agaciro intwari z’u Rwanda zifite mu mateka yarwo, nabo abasaba kuba intwari mu iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “U Rwanda ubu ruratekanye rufite ubumwe ndetse ruri kwiyubaka, ubu icyo turi kurwana nacyo ni ukuzamura ubukungu n’iterambere, guhanga udushya no gushyira imbaraga mu gushaka icyaruteza imbere no guhangana n’imbogamizi dufite.”
Muri uyu muhango herekaniwemo filimi mbarankuru ku mateka y’intwari z’u Rwanda, abari bayitabiriye bagaragaza ko intwari z’u Rwanda zibabera urugero mu gukunda igihugu, ubumwe, ubunyangamugayo no kurangwa n’ubumuntu.
Umunsi w’Intwari uri kwizihizwa ku nshuro ya 27, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!