Abanyarwanda batuye muri Congo bakoze umuganda wahuriranye n’Icyumweru cy’Ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville ifatanije na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu n’ubuyobozi bwa Komini ya Poto-Poto, bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wahuriranye no kwizihiza icyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije.

Uyu muganda wabereye hafi ya Komini Poto-Poto, hakorwa isuku yo gutema ibihuru no kuzibura imiyoboro y’amazi; wahurije hamwe Abanyarwanda n’abaturage bo muri Repubulika ya Congo, ku wa 2 Kamena 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Habyalimana Jean Baptiste, yibukije Abanyarwanda uruhare rwabo mu kwimakaza umuco wo guteza igihugu barimo imbere, banasangiza abenegihugu indangagaciro z’ubunyarwanda harimo n’isuku.

Yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anibutsa uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije. Icyumweru cyahariwe kubungabunga Ibidukikije cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitike”. Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa ku wa 5 Kamena buri mwaka, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972.

Abahanga bagaragaza ko hatagize igikorwa mu kubungabunga ibidukikije, mu 2050 mu biyaga no mu nyanja umubare wa pulasitike uzaba uruta uw’amafi abibarizwamo.

Umuyobozi wa Komini ya Poto-Poto, Jacques Elion, yavuze ko yishimiye kubona Ambasade y’u Rwanda yegera ubuyobozi ahagarariye, isaba ko bafatanya mu bikorwa by’umuganda.

Yagize ati “Byaradushimishije kandi nanejejwe no kubona n’abaturage babyumvise, kuko hari benshi bitabiriye iki gikorwa.”

Abaturage bafite ibikorwa muri aka gace bashimishijwe n’uburyo Abanyarwanda bitabiriye umuganda bafite umurava, biha umukoro wo kubigira umuco wabo.

Abanyarwanda baba muri Congo bamaze kugira umuco ibikorwa by’umuganda rusange bigamije gutanga umusanzu mu kubaka igihugu mu nzego zitandukanye.

Ku nshuro ya mbere abatuye muri Congo Brazzaville, igikorwa cy’umuganda rusange ukorwa mu mpera za buri kwezi ku Banyarwanda b’imbere mu gihugu bawukoze ku wa 2 Kanama 2017, wari mu rwego rwo gutunganya ahakorewe amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 3 Kanama 2017.

Itegeko rigenga umuganda riteganya ko Umunyarwanda wese ufite nibura imyaka 18 kandi utarengeje 65 ufite imbaraga zo gukora, afite inshingano zo gukora umuganda. Icyakora, urengeje imyaka 65 ubishaka, ashobora kwitabira ibikorwa by’umuganda.

Abanyarwanda batuye muri Congo bahuriye mu gikorwa cy’umuganda wahuriranye no kwizihiza Icyumweru cyahariwe Ibidukikije
Uyu muganda wabereye hafi ya Komini Poto-Poto
Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bamaze kugira umuganda umuco wishimirwa n'abanyamahanga
Abitabiriye umuganda batemye ibihuru biri ku nzira, banazibura imiyoboro y’amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza