Abanyarwanda batuye i Los Angeles bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye tariki ya 28 Mata 2018, witabiriwe n’Abanyarwanda biganjemo abatuye California y’Amajyepfo, aho bunamiye ndetse bakibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Kwibuka muri uyu mwaka byateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Burezi gishamikiye kuri Kaminuza ya California y’Amajyepfo, USC.

Iki kigo cyashinzwe mu 1994 n’umukinnyi wa Film, Steven Spielberg, aho cyihaye intego yo gukusanya mu buryo bw’amashusho ubuhamya bw’abarokotse Jenoside zitandukanye n’abatangabuhamya. Kugeza ubu bamaze kuganira n’abasaga ibihumbi 53 barimo n’Abanyarwanda.

Umuyobozi mukuru wa USC Shoah Foundation, Dr Stephen Smith, yatanze ikiganiro cyibanze ku bihe yabayemo mu Rwanda, aho yavuze ko umuryango ayoboye watanze ubufasha n’amahugurwa kuri Aegis Trust ireberera Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri California y’Amajyepfo, Patrick Safari, yashimye abitabiriye umuhango wo kwibuka, avuga ko buri wese agomba guhora ari maso agahangana n’abahakana Jenoside mu rwego rwo guharanira ko itazongera kuba ukundi.

Abitabiriye iki gikorwa banakoze urugendo rwo kwibuka rwazengurutse Kaminuza ya USC, ndetse basangizwa ubuhamya na Edouard Karibushi wari mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga mu myaka 24 ishize.

Abanyarwanda batuye i Los Angeles bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Aho bazengurutse Kaminuza ya USC
Basangijwe amateka y'u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni mu mezi atatu
Umuhango wo kwibuka watangiwemo ubutumwa butandukanye
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza