Abanyarwanda baba muri Suède bizihije umunsi wo kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Suède bahuriye mu birori byo kwizihiza imyaka 24 u Rwanda rumaze rwibohoye ubutegetsi bubi bwatumye igihugu kijya muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Stockholm muri Suède ku wa 6 Nyakanga 2018, byitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, inshuti zabo n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ushimangira ubutwari bw’abaharaniye ko igihugu cyongera kugira ubuzima.

Yagize ati “Umunsi mukuru wo kwibohora twongera gushimira ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi. Baritanze, bamwe bahasiga ubuzima kugira ngo u Rwanda rutazima, turabibashimira.”

Yanagaragaje ko ari igihe cyo kuzirikana inzira y’Abanyarwanda yo kwihesha agaciro no mu kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Iyi myaka 24 ishize twabonye imbuto zeze kuri iyi nzira twihitiyemo, twabonye kandi ibyiza bitagereranwa byo kugira ubuyobozi bwiza, u Rwanda rwateye imbere mu nzego zose haba mu mutekano, ubutabera, uburezi, ubuzima, ubukungu n’izindi.”

Urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje amoko, itonesha, ivangura n’ibindi byagejeje kuri Jenoside rwatangiye mu 1990, rusozwa ku wa 4 Nyakanga 1994 ubwo RPA yabohoraga Umujyi wa Kigali nyuma y’uwa Butare. Kuva icyo gihe hatangiye urw’iterambere rugamije kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.

Ambasaderi Nkulikiyinka yasabye Abanyarwanda baba muri Suède gukomeza ubumwe mu kubaka u Rwanda rwifuzwa na buri wese, bijyanye no gushishikariza abakiri bato gusigasira indangagaciro Nyarwanda no kurinda ibyo igihugu cyagezeho.

Yashimiye abafanyabikorwa batandukanye barimo na Suède bakomeje gushyigikira u Rwanda mu rugendo rugana ku iterambere rirambye.

Ibirori byasojwe n’ubusabane n’igitaramo cyayobowe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza cyibanze ku muco gakondo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine (hagati) n'abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori
Ibi birori byasojwe no gucinya akadiho
Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza