Abanyarwanda baba muri Sudani bizihije umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Sudani bahuriye mu Mujyi wa Khartoum, bifatanya n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora.

Ibi birori byabereye muri Salam Rotana Hotel ku wa 11 Nyakanga 2018, byitabiriwe n’abarenga 150 biganjemo abahagarariye ibihugu byabo, imiryango yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga n’abo mu nzego za leta.

Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Sudan, Shyaka Kajugiro Ismail, yavuze ko ibirori by’umunsi wo kwibohora bishushanya imbaraga z’Abanyarwanda mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu ku itariki 4 Nyakanga 1994.

Yagize ati “Ubwigenge no kwibohora bizana ibyiyumviro byo gukunda igihugu mu myumvire yacu. Bitwibutsa akazi katoroshye n’urugamba rwo gucagagura imigozi y’ubukoloni n’uburyo igihugu cyatotejwe. Ubwo twabonaga ubwigenge mu 1962, umubare munini w’Abanyarwanda bagiriwe urwango, bacibwamo ibice byatumye benshi bahungira mu bihugu birukikije.”

Yifashishije amagambo yavuzwe na Perezida Paul Kagame, Shyaka yibukije ko icyiciro cya mbere cy’urugamba rwo kwibohora cyari kigamije gukuraho ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside, mu gihe ubu hagezweho icy’ibikorwa by’iterambere no kurandura ubukene.

Shyaka yavuze ko iyi mitekerereze ariyo ituma igihugu gishyirwa mu myanya myiza y’ahantu hatekanye ho kuba ku rwego rw’Isi no ku wa kabiri mu korohereza ishoramari muri Afurika.

Ambasaderi Idris Ismail Faragallah, uhagarariye ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudan, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’abarutuye ku munsi bizihizaho ukwibohora kw’igihugu anabifuriza iterambere.

Yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwagezeho rubikesha ubuyobozi butajegajega bwa Perezida Kagame, ashimangira ko ibihugu byinshi bikwiye kurwigiraho.

Yagize ati “Birazwi ku Isi yose ko Guverinoma y’u Rwanda n’abarutuye baciye mu bihe bigoye ariko ubu bubatse igihugu cyiza. Bagomba gushyigikirwa n’umuryango mpuzamahanga. Sudani iha agaciro uko u Rwanda rwabereye icyitegererzo ibihugu bya Afurika no hanze yayo ndetse bigomba kwiga ndetse bikabona isomo mu kugera ku bumwe, amahoro n’iterambere birambye.”

Ambasaderi Idris yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza kunoza umubano binyuze mu bucuruzi, ishoramari n’izindi ngeri bisanzwe bifitanyemo imikoranire.

Ibirori by’Umunsi wo kwibohora byasojwe n’ubusabane, ababyitabiriye bishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 24 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi ijana.

Kwizihiza umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'abanyamahanga benshi
Shyaka Kajugiro Ismail, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y'u Rwanda muri Soudan
Ambasaderi Idris Ismail Faragallah ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Abo mu nzego za gisirikare bifatanyije n'abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza