00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Nigeria, Niger, Burkina Faso na Tchad bizihije Umuganura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Abanyarwanda batuye muri Nigeria, Niger, Burkina Faso na Tchad bizihije Umuganura w’Umwaka wa 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, Vianney Rubagumya yashimiye Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu ubwitange bagaragaje bitabira iki gikorwa cy’ingirakamaro gifite umwanya ukomeye mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Turizihiza Umuganura nk’umuco mwiza twasigiwe n’abakurambere bacu, ari na wo dukesha indangagaciro zabaye uruhererekane kugeza ubu, cyane cyane gukunda igihugu, gukunda umurimo no kugira ubumwe."

" Izi ndangagaciro kandi zishimangira uburyo Inzira y’Umuganura ari Umurage ukomeye w’abakurambere bahanze u Rwanda, tukaba dusabwa kuwubungabunga duharanira guhora dushakira u Rwanda imbuto n’amaboko aho turi, ndetse tunaruganuza.”

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, watanze ikiganiro cyagarutse ku buryo Umuganura wari umuhango ukomeye wakorwaga mu Rwanda, ugahabwa agaciro gakomeye i Bwami ndetse no muri rubanda nk’umwanya wo kwishimira umusaruro wagezweho no kwishimira ubumwe bafitanye.

Yavuze muri make uko abakoloni baje kuwutesha agaciro mu 1925, mu rwego rwo gusiba umuco nyarwanda n’ibyawo byose bagamije ko ibyabo bari bamaze kuzana mu gihugu ari byo bihabwa agaciro.

Yagaragaje uburyo Leta y’u Rwanda yavuguruye Umuganura n’uko wizihizwa, kuko byarenze ku kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa, ubu ukaba ushingiye ku ntekerezo n’icyerekezo cy’Igihugu mu nzego zose no mu kugaragaza urugendo rw’Abanyarwanda mu kwigira no kwibohora nyako.

Yagize ati “Higeze kuba igihe ubutegetsi bwizihizaga umutsima w’Umuganura bukibagirwa Umutima w’Umuganura. Bivuze ko Umuganura ufite intekerezo nyinshi kurusha gusa ubusabane bushingiye ku gusangira ibyo kurya.”

Yakanguriye Abanyarwanda baba mu mahanga kurangwa n’indangagaciro shingiro z’igihugu cyacu, ari na zo nkingi fatizo z’Umuganura. Yagize ati “Muture kandi mukorere mu mahanga, muhahe muronke ariko muhorane u Rwanda ku mutima, ntimuzemere ko amahanga azimya indangagaciro zanyu nk’abanyarwanda.”

Iki gikorwa cyasojwe no guhana ibitekerezo ku kurushaho guha imbaraga kwizihiza Umuganura.

Abanyarwanda baba muri Nigeria, Burkina Faso, Niger na Tchad, mu rwego rwo kuganuza abadafite amikoro ahagije, biyemeje ko bagiye gutangira igikorwa cyo gushyira hamwe inkunga y’amafaranga, uko buri wese ashoboye, ikazashyikirizwa mu minsi iri imbere Abanyarwanda batishiboye mu buryo bwo kubafasha kubona Mutuelle de Santé.

Abanyarwanda baba muri Nigeria, Niger, Burkina Faso na Tchad bahuriye mu birori byo kwizihiza Umuganura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .