Abanyarwanda baba muri Mozambique mu myiteguro y’ibirori byo kwakira Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mata 2018 saa 10:30
Yasuwe :
3 3

Abanyarwanda baba muri Mozambique bari mu myiteguro y’ibirori bikomeye byo kuzakira Rayon Sports mu minsi 12 iri imbere nijya i Maputo gukina umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup uzayihuza na Costa do Sol yo muri Mozambique.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yitwaye neza mu wabereye i Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Mata 2018, aho yabonye impamba y’ibitego 3-0.

Iyi kipe isigaje intambwe imwe ikandika amateka yo kugera mu mikino y’amatsinda yo ku mugabane wa Afurika, yiteguwe mu buryo budasanzwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu, Baziga Louis.

Yagize ati “Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yakoze ibishoboka byose kugira ngo buri Munyarwanda uri muri iki gihugu azagere kuri stade ku munsi w’umukino ubundi dushyigikire ikipe ihagarariye u Rwanda nk’uko dusanzwe tubigenza.”

Baziga yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika batangiye kwitegura uko bazakira Rayon Sports no kuyishyigikira ku mukino izahakinira.

Yagize ati “Dufite inama idasanzwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Mata 2018 izabera muri Rovuma Hotel aho tuziga uburyo twazashyigikira Rayon Sports guhera ku Kibuga cy’Indege kugera ku munsi w’umukino. Turizeza Abanyarwanda bose ko Rayon Sports tuzayifasha guhesha ishema igihugu cyacu.”

Abanyarwanda bari kugura imyenda y’ubururu n’umweru ku bwinshi ku buryo ariyo izaba igaragara muri stade.

Umukino wo kwishyura uzahuza Costa do Sol na Rayon Sports uzabera i Maputo tariki 18 Mata 2018, umunsi ushobora kwandika amateka mashya kuri Rayon Sports ikagera mu CAF Confederation Cup.

Umujyi wa Maputo ubarizwamo Abanyarwanda barenga 1500 barimo abahatuye n’abahakorera ibikorwa bitandukanye.

Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)

Rayon Sports yiteguwe i Maputo muri Mozambique mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza