Abanyarwanda baba muri Kenya bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2018 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Kenya bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hazirikanwa inzirakarengane zisaga miliyoni zavukijwe ubuzima zizira uko zavutse.

Uyu muhango wabereye ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Muri iki gikorwa, Murebwayire Josephine w’imyaka 64 wapfakajwe na Jenoside yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiciwe abana batandatu, umugabo we na basaza be babiri.

Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, indege yari itwaye Habyarimana Juvénal imaze guhanurwa, abasirikare babiri n’interahamwe ebyiri baje iwanjye bansaba amafaranga ariko mbere y’uko bagenda, bambwiye ko abaza kutwica bari mu nzira.”

Ku wa 7 Mata, Murebwayire n’umuryango we bahungiye muri Seminari y’i Ndera ari naho umuryango we wiciwe.

Yagize ati “Ku wa 11 Mata 1994, interahamwe nyinshi zadutungutseho, zifite umugambi wo kuturimbura. Abana banjye bose batandatu, umugabo wanjye n’abavandimwe banjye babiri bahise bicwa. Kuko nari nihishe mu mivu y’amaraso mfite n’inkomere ku mutwe, nanjye nari nzi ko napfuye. Gusa nyuma y’iminsi mike, ingabo za RPF zaje kundokora, zinjyana ku birindiro byazo i Byumba ziramvura, zinyitaho.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yashimiye Umuryango w’Abibumbye wemeye ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kimonyo yasabye ibihugu bigiha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kwikosora.

Ati “Ndabizi mu bihugu byinshi by’u Burayi byashyizeho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi. Hatabayeho kugereranya uburemere bw’ibyo byaha, turasaba ko byashyiraho n’itegeko rihana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Kenya, Ambasaderi Macharia Kamau, yashimiye Abanyarwanda ku nzira ikomeye banyuzemo bakabasha kwiyubaka mu myaka 24 ishize Jenoside ibaye.

Yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye iki gikorwa bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yasabye ibihugu bigiha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kwikosora
Abanyarwanda baba muri Kenya bifatanyije n'inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi Kimonyo yashimiye Loni yemeye ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Kenya, Ambasaderi Macharia Kamau, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, Sahle-Work Zewde ukomoka muri Ethiopia, yifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kenya cyabereye ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye
Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, acana urumuri rw'icyizere
Ambasaderi Macharia Kamau acana urumuri rw'icyizere
Hacanwe urumuri rw'icyizere rushushanya imbaraga no kwigira kw’Abanyarwanda nyuma y'amateka mabi banyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza