Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bifatanyije n’inshuti zabo zo muri iki gihugu mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye ku wa 7 Mata 2018, witabiriwe n’abasaga 200 barimo abagize Guverinoma ya Congo, Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye ibihugu byabo, ab’imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu. Wabereye ahitwa Palais des Congrès muri Congo Brazzaville.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Jean Baptiste Habyalimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukunamira abayiguyemo, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Kwibuka ni ukubwira abacu bazize Jenoside ko dufite icyizere cyo kubaho ku bwabo. Twibuka kugira ngo dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera ikiremwamuntu isomo kuko bishobora no kugera mu kindi gihugu. Amakimbirane yose, imyigaragambyo, intambara z’urudaca byose bikomoka kuri politiki y’ivangura, ugushyamirana gushingiye ku moko, idini n’ibindi bice.’’

Ambasaderi Habyalimana yashimye umwanzuro w’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 7 Mata, buri mwaka, uzajya uba umunsi Mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi uhagarariye ibikorwa bya Loni muri Congo Brazzaville, Anthony K.O Boamah, wasomye ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, yagarutse ku ruhare rwa Leta, zifite inshingano z’ibanze zo kurinda abaturage bazo Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.

Anthony yavuze ko Loni izakomeza gufatanya na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka izakomeza gukora no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika ya Congo, Bruno Jean Richard Itoua, yavuze ko nyuma y’ibyabaye mu Rwanda, Guverinoma n’abaturage ba Congo bihanganishije Abanyarwanda.

Yavuze ko bazafatanya n’Isi yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Minisitiri Itoua yashimye iterambere ry’u Rwanda mu myaka 24, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, ari isomo ryiza ku mahanga.

Abitabiriye uyu muhango basobanuriwe amateka ya Jenoside binyuze muri filime mbarankuru ‘‘Tuez-les tous!’’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘‘Batsembe bose’’, yakozwe na Raphaël Glucksmann, David Hazan na Pierre Mezerette, yatangiye kwerekanwa ku wa 27 Ugushyingo 2004.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Jean Baptiste Habyalimana (iburyo) yafatanyije n'abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango gucana urumuri rw'icyizere
Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda
Uyu muhango witabiriwe n’abasaga 200 barimo abagize Guverinoma ya Congo, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri Congo Brazzaville
Abanyacyubahiro bafashijwe gucana urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Jean Baptiste Habyalimana, yasabye ubufatanye mu kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza