00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi bakoze umwiherero watorewemo komite nshya

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatandatu bakoze imwiherero watorewemo komite nyobozi nshya ikuriwe na Jacques Abby Habimana watowe ku mwanya wa Perezida.

Byakozwe mu mwiherero ngarukamwaka w’umunsi umwe wabaye kuri uyu wa Gatandatu, witabiriwe n’abanyamuryango basaga ijana barimo abatuye mu Bubiligi, abahakorera, abahiga n’abandi.

Umwiherero watangijwe na Komiseri Oda Gasinzigwa, watanze ubutumwa bw’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Abari mu mwiherero bagejejweho raporo y’ibikorwa bya manda y’imyaka ibiri ishize, baboneraho no gutora komite nshya .

Perezida wa Komite nshya watowe ni Jacques Abby Habimana, Visi Perezida watowe ni Bonaventure Muhigana, Christine Kimenyi yatorewe kuba umubitsi, Ernest Gakuba yatorewe kuba Umunyamabanga, ushinzwe ubwuzuzanye n’uburinganire hatowe Marie Goretti Uwamariya mu gihe Uhagarariye urubyiruko ari Kennedy Bizimana.

Ambasaderi Dr Sebashongore Dieudonné nk’umunyamuryango na we yitabiriye umwiherero, yizeza abanyamuryango ko Igihugu gihagaze neza, anabashishikariza gukomeza gukotana no gufatanya na Ambasade mu bikorwa bitandukanye bifite Abanyarwanda akamaro.

Komite icyuye igihe, yari iyobowe na Eric Ngabo, yashimiwe imirimo myiza yakozwe.

Amb. Sebashongore nk’umunyamuryango, ni umwe mu bitabiriye umwiherero
Eric Ngabo wari uyoboye Komite icyuye igihe asobanura ibyagezweho mu myaka ibiri ishize
Bamwe mu bayobozi ba Komite icyuye igihe n'inshyashya bakikije Amb. Sebashongore
Abitabiriye ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga ijana
Abanyamuryango biyemeje gukomeza urugamba rw'iterambere kugira ngo u Rwanda rusagambe mu ruhando mpuzamahanga
Abitabiriye biyemeje gufasha Komite gushyira mu bikorwa inshingano zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .