Abanya-Kenya batunguwe n’ubwitabire mu matora ku Banyarwanda bahatuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Kanama 2017 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Abanya-Kenya batunguwe n’ubwitabire bw’Abanyarwanda baba muri iki gihugu ubwo bazindukiraga ku biro by’amatora guhitamo umukuru w’igihugu uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Kanama, Abanyarwanda baba hirya no hino mu mahanga bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe abo mu gihugu imbere bayazindukiyemo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017.

Ubusanzwe amatora muri Kenya yari ateganyijwe gutangira saa moya z’igitondo ariko ubwinshi bw’abari baje gutora ku biro by’itora bya Mombasa na Nairobi bwatumye Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu isaba uburenganzira Komisiyo y’Amatora ngo atangizwe mbere.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, aganira n’itangazamakuru rya Kenya nyuma y’amatora, yavuze ko basabye uruhushya kuko abenshi baje gutora bashakaga no gusubira mu kazi kabo.

Yagize ati “Ibiro byacu by’amatora i Nairobi na Mombasa byagombaga gufungura saa moya z’igitondo ariko kuko hari umubare mwinshi w’abantu bashakaga gutora kare bagakomeza imirimo yabo, twasabye Komisiyo y’Amatora kuduha uruhushya rwo gutangira mbere y’isaha kandi twarabyemerewe.”

Kimonyo yakomeje avuga ko batunguwe n’ubwitabire buhambaye bw’Abanyarwanda bazindukiye ku byumba by’amatora barimo abasaza, abari mu myaka iringaniye ndetse n’urubyiruko.

Abanya-Kenya babonye ubwitabire bw’Abanyarwanda mu matora, batunguwe no kuzinduka kw’abakecuru n’abasaza ndetse n’umurava wagaragajwe n’urubyiruko.

Irene Wambui, umwe mu baturage ba Kenya yagize ati “Birashimishije kubona abantu b’imyaka ingana itya bazinduka muri iki gitondo baje gutora. Bigaragaza urukundo Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo.”

Ambasaderi Kimonyo yasobanuye ko kuba Leta y’u Rwanda ifasha Abanyarwanda batuye mu mahanga mu matora ari ikimenyetso cy’umuhate igihugu gifite mu gushyira Abanyarwanda hamwe kandi bafite intego imwe.

Yagize ati “Tuzi ko cyera miliyoni z’Abanyarwanda zabaga hanze y’igihugu kuko ubuyobozi bwari buriho bwari bwarababujije uburenganzira bwo kwitwa abenegihugu, kubw’ibyo nta burenganzira bwo gutora bari bafite.Ubuyobozi bushya buriho mu Rwanda uretse gufungurira amarembo abashaka gutaha mu gihugu, bunemerera Abanyarwanda bose kugira uruhare mu bikorwa bya demokarasi birimo n’amatora.”

Habumuremyi Jonas, umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka 20 muri Kenya, yavuze ko yakabaye yuriye indege aje gutorera mu Rwanda, nyamara ngo siko byagenze kuko begererejwe ibiro by’itora.

Yagize ati “Nakabaye nuriye indege igana i Kigali ariko siko byagenze kuko ubu nemerewe gutorera hano i Nairobi nkikomereza akazi kanjye. Ibi byerekana ko ijwi ryanjye rifite akamaro nk’ak’iry’umuturage uri mu Rwanda.”

Abanyarwanda basaga ibihumbi bitatu nibo biyandikishirije gutorera muri Kenya mu matora ya Perezida uyu mwaka. Ubwo Ambasaderi Kimonyo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, 99 % by’abiyandikishije bari bamaze gutora.

Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye muri Kenya bahabwa amabwiriza mbere yo gutangira gutora
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, atora umukuru w'igihugu
Gidion Kainamura ari mu Banyarwanda batoreye muri Kenya
Ubwitabire bw'Abanyarwanda baba muri Kenya mu matora bwakuriwe ingofero na ba kavukire
Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa, Mukabayojo Speciose, yatoreye muri Kenya
Abiganjemo urubyiruko na bo batoreye umukuru w'igihugu muri Kenya
Jonas Habumuremyi umaze imyaka 20 muri Kenya yishimiye gutorera muri Kenya ashimangira ko byamugabanyirije amafaranga yari gukoresha aza mu Rwanda
Mugiraneza Jean Baptiste n'umugore we Gisa Fausta (ibumoso) na Jacques Tuyisenge bakinira Gor Mahia FC yo muri Kenya nyuma yo gutora
Abanyamakuru bo muri Kenya bakurikiranaga uko ibikorwa by'amatora bigenda umunota ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza