Abagize Ibuka-Belgique bongeye guhurira mu mugoroba wo gusangira no kwibuka (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka-Belgique, uhuza abawugize n’inshuti bagasangira hanakusanywa inkunga yo gufasha ibikorwa byawo birimo n’ibyo kwibuka, buri ntangiriro z’umwaka.

Iki gikorwa cyabereye i Buruseli mu Bubiligi ku itariki 10 Gashyantare 2018, cyitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amadin, Abanyarwanda n’insuti zabo, abahagarariye imiryango yakorewe jenoside itandukanye ihuriye mu gikorwa cyo kurwanya abazihakana n’abazipfobya.

Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique, Deo Mazina , yashimiye abitabiriye iki gikorwa n’abagize uruhare kugira ngo kibeho.

Yakomeje agira ati « Uyu mugoroba turasangira nk’uko abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi twajyaga dusangira, turabibuka mu byishimo kuko igihe cyiza twabanyemo kiduha imbaraga zo kubaho.”

Uyu mwaka iki gikorwa cyo gusangira “Souper –Concert-Soirée dansanté” cyabereye ahitwa Chaussée de Vilvoorde 1120 Neder-Over-Hemberek.

Cyaranzwe no gusangirira hamwe amafunguro, imbyino n’imihamirizo nyarwanda n’indirimbo z’abahanzi barimo Samputu Jean Paul, Ufiteyezu Maréchall DeGaulle, Itorero Ihanika na DJ Uwimbabazi Flora wasusurukije abari aho.

Umuryango Ibuka-Belgique uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi washinzwe ku wa 16 Kamena 1994, bivuye ku gitekerezo cy’Abanyarwanda bari batuye mu Bubiligi.

Abagize Itorero Ihanika mu mbyino za kinyarwanda
DJ Flora Uwimbabazi wasusurukije abari muri icyo gikorwa
Intore zizihije uyu mugoroba
Felicité Lyamukuru wayoboye umuhango
Perezida wa Ibuka Belgique, Deo Mazina ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin na Madamu we
Abitabiriye iki gikorwa babonye urubuga rwo kubyina bya kinyarwanda

Amafoto: Karirima Ngarambe & Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza