Washington: Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mata 2018 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda basaga 200 batuye mu Mujyi wa Seattle muri Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo n’abanyacyubahiro bahagarariye ibihugu byabo i Washington, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Mata 2018. Watangijwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’inzitane Abatutsi banyuzemo bahigwa bukware mu mezi atatu, abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Leta ya Washington, Muvunyi Emmanuel, yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko bikwiye kuba inshingano za buri wese.

Brig Gen Nyakarundi Vincent wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda i Washingiton DC, Mukantabana Mathilde, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye umuhango wo kwibuka ari benshi.

Yavuze ko ibyago byagwiriye u Rwanda byashyizwe mu bikorwa n’Abanyarwanda ndetse aba aribo babikemura.

Brig General Nyakarundi yagaragaje ko hakozwe byinshi mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse hakomeje n’urugamba rwo gusigasira ibyagezweho.

Senateri David Frockt uhagarariye Leta ya Washington mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika yagaragaje ko amateka yumvise ku Rwanda yatumye abona isura yarwo. Yavuze ko bigoye kwiyumvisha uburyo mu gihe gito Abanyarwanda biyubatse, yongeraho ko bikwiye guhora bibera isomo benshi ndetse na Amerika kuko bitanga icyizere cy’ahazaza mu gihe abantu bashyize hamwe.

Senateri David Frockt ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yatangaje ko anyotewe no kuzasura u Rwanda akirebera uko rwiyubatse mu ngeri zitandukanye ndetse anizeza Abanyarwanda b’i Washington imikoranire myiza.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Leta ya Washington, Muvunyi Emmanuel, yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Brig Gen Nyakarundi Vincent yagaragaje ko hakozwe byinshi mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 24 ishize
Senateri David Frockt ubarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates yatangaje ko iterambere ry'u Rwanda rikwiye kubera amahanga isomo
Abanyarwanda mu Mujyi wa Seattle muri Washington bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza