USA: Umurambo w’Umunyarwanda watoraguwe ku nkombe z’inyanja ya Atlantic

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Mutarama 2017 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Umubiri w’umusore w’imyaka 29 witwa Evariste Munyensanga wasanzwe warashengukiye ku mucanga wo muri Cape Elizabeth, Umujyi wo muri Portland muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko umubiri w’uyu musore watowe muri iki cyumweru ku nkombe z’inyanja ya Atlantic, ari uw’umusore waherukaga kubura, nyuma y’uko kuwa 18 Ugushyingo mu mwaka ushize, inshuti ye yamucyuye mu gace ka Cumberland aho yari atuye.

Nyuma y’iminsi itatu ngo umuryango we waje kuvuga ko yaburiwe irengero, kumushakisha bitangira ubwo.

Kuwa Kabiri tariki 17 Mutarama, Polisi yatangaje ko umuganga yemeje ko babashije kugira ibyo bamenya kuri uwo murambo watowe nubwo wari umaze gushenguka, avuga ko ari uw’umuntu ufite uruhu rwera, bituma hatekerezwa ko atari uwa Munyensanga kuko we yari umwirabura.

Gusa nyuma ibizamini byaje kugaragaza ko uyu murambo ari uwa Munyensanga, polisi ishimangira ko“Urujijo ku ibara ry’uruhu rwatewe n’uko umubiri we wari warabaye,”

Ubwo yamushakishaga, polisi yavuze ko Munyensanga ari umuntu wakundaga kwiruka ahantu harehare, hakaba ubwo yanakoreraga imyitozo ye ku nkombe z’inyanja, mu majyaruguru ya Portland.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Munyensanga Evariste ari Umunyarwanda ukomoka mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi, akagari ka Mataba umudugudu wa Kabana akaba yaraburiwe irengero amaze amezi agera kuri atanu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore yize mu Ishuri ry’amabanki n’icungamutungo ndetse ngo abanyeshuri baryo nibo bakusanyije inkunga yatumye mu mwaka ushize avurizwa indwara y’umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Evariste Munyensanga, w’imyaka 29 yabaga mu Mujyi wa Portland. Kuwa 21 Ugushyingo 2016 nibwo Polisi yatangaje ko yaburiwe irengero ariko umurambo watoraguwe kuri Cape Elizabeth beach kuwa 17 Mutarama 2017 byavuzwe ko ari uwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza