USA: King Donny, umuhanzi w’Umunyarwanda wacanye itara akaryubikaho agatebo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Urebye ibihangano bye inganzo n’imyaka amaze mu muziki uwavuga ko King Donny B ari umuhanzi wacanye itara akaryubikaho agatebo ntabwo yaba abeshye kuko azwi na bake mu Rwanda kandi ibihangano bye bikaba bitarasakara henshi kandi afite byinshi bimwe byatoye uruhumbu.

Amazina ye asanzwe ni Eric Ndikumana, afite imyaka 29. Atuye mu Mujyi wa Machester, muri Leta ya New Hampshire, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Amerika, Donny B azwi cyane mu bijyanye no gutegura ibitaramo bihuza Abanyafurika.

Umuziki yawutangiye mu 2009 asohora indirimbo ye ya mbere yari mu njyana ya Hip-Hop.

Iby’ubuhanzi, King Donny B avuga ko yabitangiye ari umubyinnyi, yinjira mu kuririmba yigana abahanzi nka Professor Jay wo muri Tanzania n’abandi bo muri ibyo bihe.

Uyu muhanzi avuga ko ubu umuziki we yifuza kuwukora kinyamwuga, akageza impano ye kure hashoboka. Agira ati "Ngitangira umuziki twabikoraga nk’ibintu byo kwishimisha, ibintu byo kwishimana n’inshuti ariko ubu umuziki natangiye kuwufata nk’umwuga, ndifuza kugera kure nkamera nk’abandi bahanzi bakomeye.”

Ahereye ku ndirimbo eshanu amaze gushyira hanze, umuhanzi King Donny B, ashimangira ko agiye kongera itafari ku muziki nyarwanda.

Yavuze ko impano ye ntaho ayikomora mu muryango, ngo ahubwo ni impano kimeza kuri we.

Yatangiye aririmba Hip-Hop, ariko ubu aririmba yibanda cyane ku njyana za Afrobeat, Dancehall na RnB. Indirimbo amaze gusohora ni Am In Love, Adorable, Oh God, Summer Time na I Love You.

King Donny B watangiye umuziki utarakomera, yishimira iterambere ry’umuziki nyarwanda, agasaba ko abawumva bakomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda.

Agira ati "ugereranyije n’aho wari uri, ubu umuziki urimo uratera imbere cyane. Ahubwo niwo mwanya ngo abakunzi bawo barusheho kuwishimira kuko abahanzi barahari babishoboye, kandi ntibakomeza gutera imbere badafite abanyarwanda iruhande rwabo.”

Gutunganya ibihangano bye abikorana n’abatunganya umuziki bo muri Amerika, abo mu Burundi (barimo Amir Pro) n’abo mu Rwanda barimo Producer Lick Lick .

King Donny B avuka mu muryango w’abana umunani, ariko babiri bitabye Imana, ubu basigaye ari abana batandatu b’abahungu. Abo bavukana bose nabo bakora umuziki bibanda ku njyana ya Hip-Hop.

Muri gahunda nshya afite, King Donny B arateganya gufata amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana aheruka gusohora mu majwi (audio) yitwa Oh God ; amashusho yayo azayafatira Houston,muri Leta ya Texas.

Donny B azwi cyane mu bijyanye no gutegura ibitaramo bihuza Abanyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza