00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba USA bibukijwe ko badakwiye gusinzira ngo bibagirwe ababohoye Igihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko mu gice cy’Uburengerazuba bwo hagati, bizihije Isabukuru y’imyaka 27 yo kwibohora k’u Rwanda, bazirikana ubutwari n’ubwitange bwa FPR Inkotanyi banibutswa ko badakwiye gusinzira ngo bibagirwe abaguye muri uru rugamba.

Uyu muhango wabaye ku wa 4 Nyakanga 2021, muri Leta ya Indiana mu Majyepfo y’Umujyi wa Bend, aho Abanyarwanda benshi baturutse mu bice birimo Michigan, Illinois, Ohio na Tennessee bahuriye hamwe mu kwishimira ukwibohora k’u Rwanda.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Midwest, Nxumalo Ruhaya, yashimiye Ambasade y’u Rwanda yohereje Lt Col. Raoul Bazatoha uyishinzwemo ibikorwa bya gisirikare ngo aze kwifatanya n’Abanyarwanda.

Ruhaya yibukije abitabiriye uyu muhango ko batagomba gusinzira ngo bibagirwe abagabo n’abagore, abasore n’inkumi b’ingabo za RPA, bemeye guhara ubuzima bwabo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire igihugu cyiza bishimira kandi bita iwabo.

Lt Col. Raoul Bazatoha, yibukije abitabiriye uyu muhango amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko FPR Inkotanyi ijya gutegura urugamba rwo kubohora u Rwanda hari impamvu zifatika yari ifite zirimo ubutegetsi bubi bwahereye mu myaka ya 1959 butanya Abanyarwanda, buvutsa benshi amahirwe yo kuba mu gihugu cyabo, ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bitandukanye.

Lt Col Bazatoha yashimiye Perezida Kagame wayoboye urwo rugamba ndetse akaba akomeje kuyobora urundi rukomeye rwo kubaka u Rwanda no guhesha agaciro Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Ukwibohora kwacu kwagezweho kandi dukeneye kwibohora mu buryo burambye. Ukwibohora kuzuye ni ukuba witeguye kurinda icyubahiro cy’igihugu cyacu. Urugamba rwo kwibohora rurakomeje, mu kubaka ubuhanga n’ubushobozi ndetse no kwigira kw’igihugu cyacu.”

Lt Col Bazatoha avuga ko ibyo byose bizagerwaho ari uko bigizwemo uruhare n’abaturage bose by’umwihariko abagiye mu mahanga kubera impamvu zitandukanye zirimo guhaha ubumenyi n’ubushobozi.

Ibirori by’isabukuru ya 27 yo Kwibohora, muri Amerika, igice cya Midwest byaranzwe n’imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye, ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwagarutse ku kuntu ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye, indirimbo zigaruka ku butwari bw’Inkotanyi n’ibindi.

Uyu muhango wahurije hamwe bamwe mu Banyarwanda batuye mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri USA, Lt Col. Raoul Bazatoha, yibukije abitabiriye uyu muhango amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda
Bagize umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .