USA: Abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona bizihije Umuganura, bashishikarizwa kwigira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2019 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumeru tariki ya 1 Nzeri 2019, Abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Icyo gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona n’inshuti zabo.

Mu bashyitsi bitabiriye umunsi w’umuganura harimo Musenyeri John Rucyahana na Rev Past Dr. Antoine Rutayisire n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Jean de Dieu Niyomugabo uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona, yavuze ko umuganura ari umwanya wo gusuzuma imihigo y’umwaka ushize no guhiga indi y’umwaka dutangiye.

Yavuze ko abanyarwanda batuye muri Arizona nabo bafite umuhigo wo kwiteza imbere, ku buryo nta we uba umuzigo wo gukomeza gufashwa na Leta.

Musenyeri Rucyahana n’ Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Manzi Lawrence, bose bagarutse ku kamaro k’ umuco w ‘abanyarwanda ari nawo bavomamo indangagaciro zibaranga n’ubumwe bwabo.

Musenyeri Rucyahana yasobanuriye abari aho umuco w’umuganura uko wakorwaga, maze ashishikariza abanyarwanda aho bari hirya no hino gufatana urunana, bagakomera ku muco wabo no ku bumwe bwabo, bakirinda amacakubiri aho yaturuka hose.

Yaboneyeho gusobanurira abari aho uburyo nyuma yo gusarura, imbuto za mbere zabaga umuganura w’ababyeyi, ashimangira ko bidakwiye ko abanyarwanda batuye mu mahanga bibagirwa ababyeyi babo basize mu Rwanda, bigatuma baba umutwaro kuri Leta, ikaba ariyo ibamenya mu ntege nke zabo zo mu zabukuru.

Manzi Lawrence waje ahagarariye Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yashimye abanyarwanda batuye muri Arizona ukuntu bakomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa binyuranye bakorera hamwe bikaba bigaragaza ukuntu bashyize hamwe.

Yagarutse ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda, asaba abari bateraniye muri iki gikorwa cy’umuganura kudatezuka ku muco wabo no ku bumwe bwabo.

Yavuze ko ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda igihugu ari byo byatumye u Rwanda rutera intambwe igaragara nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubu akaba ari igihugu ntangarugero haba mu bumwe bw’abagituye ndetse no mu iterambere.

Yagize ati “ubu u Rwanda rushyize imbere iterambere rirambye, hamwe no kwagura amarembo rugahahirana n’ibihugu cyane cyane ibyo ku Mugabane w’Afurika.’

Manzi yashishikarije Abanyarwanda batuye muri Arizona gukomera ku bumwe bwabo no gushishikariza abashoramari bahatuye gushora imari mu Rwanda, ndetse nabo ubwabo.

Yagize ati “Muze mushore imari mu mishinga yunguka, ubuyobozi bw’igihugu buzabibafashamo, kandi isoko ni rinini kuko u Rwanda rwaguye amarembo, ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda aba afite amahirwe yo kugera ku isoko ryagutse ryo mu karere ndetse na Afurika yose”.

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino za Kinyarwanda, guha abana amata ndetse no gusangira amafunguro yari yiganjemo imbuto zera mu Rwanda.

Abana bahawe amata
Musenyeri Rucyahana yasobanuriye abari aho umuco w’umuganura uko wakorwaga, maze ashishikariza abanyarwanda aho bari hirya no hino gufatana urunana, bagakomera ku muco wabo no ku bumwe bwabo, bakirinda amacakubiri aho yaturuka hose
Jadot Niyomugabo uhagarariye abanyarwanda batuye muri Leta ya Arizona ubwo yaganirizaga abitabiriye Umuganura
Rev Past Antoine Rutayisire, umwe mu bashyitsi bakuru baturutse Kigali akikijwe n'abandi bavugabutumwa ndetse n'abajyanama ba Ambasade yu Rwanda muri Amerika
Habayeho gusangira kw'abitabiriye Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza