USA: Abanyarwanda baba muri Indianapolis bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhango wabaye ku wa 28 Mata 2018, wateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Indianapolisi. Witabiriwe n’inshuti zabo ziturutse hirya no hino muri Amerika.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Kayijuka Frank, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko Jenoside itaje ari impanuka, ahubwo ko yateguwe igihe kirekire.

Ati “Ibyabaye mu Rwanda muri 1994, ntabwo byari impanuka cyari ikintu cyateguwe urebye nko mu myaka 50 ishize kubera ko nkamwe harimo abatazi u Rwanda ni igihugu cyabayeho kuva mu kinyejana cya 15, Abanyarwanda nabo barimo Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, bari bariho kandi babanye neza.”

Yakomeje avuga ko umuitwe w’Interahamwe watojwe uhabwa intwaro muri 1994, wica Abatutsi ariko ko ataribwo Jenoside yari itangiye kubera ko abantu bari barateguwe kera kuva 1959,1961, 1963 no 1973 kandi muri icyo gihe cyose kwica umututsi bikaba bitarafatwaga nk’icyaha.

Nk’uko One Nation Radio dukesha iyi nkuru yabitangaje, Kayijuka yavuze ko ingabo zahoze ari iza RPA na Romeo Dallaire wari uhagarariye Ingabo za Loni babwiye Umuryango Mpuzamahanga ko ibiri kuba mu Rwanda ari Jenoside ariko ntihagira utabara.

Yaboneyeho gushima ko FPR Inkotanyi imaze gutsinda urugamba no guhagarika Jenoside yihutiye kunga Abanyarwanda no kumvisha Abatutsi bari bararokotse ko badakwiye kwihorera.

Prof. John Musine uhagarariye Abanyarwanda baba muri Indianapolis, akaba n’umwarimu muri kaminuza iri muri uyu mujyi, yavuze ko bafite ingamba zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati” Hari benshi bari mu mijyi itandukanye bakoresha inyandiko kandi bapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo tumaze iminsi dukora ni uko twandika kandi twandika amateka twe tuzi y’ukuri kugira ngo Isi yose n’inshuti z’u Rwanda muri uyu mujyi wa Indianapolis zimenye by’ukuri amateka yaranze igihugu cyacu.”

Nepa Claire utuye muri Leta ya Indiana yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside, ubwo yari afite imyaka 14 gusa, ikamutwara abarimo nyirakuru, babyara be n’abandi bagera kuri 20 bari kumwe nawe i Nyanza.

Uyu muhango wibuka wanitabiriwe n’abanyamahanga bari baje gufata mu mugongo u Rwanda rwibuka Abatutsi bagera kuri miliyoni imwe bishwe mu minsi 100.

Mu bawitabiriye harimo Brandon Herget, Umuyobozi mukuru wungirije mu biro bya Sen. Joe Donnelly, udahwema gukora ubuvugizi ngo Abanyarwanda basize bakoze Jenoside bashakishwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Nepa Claire utuye muri Leta ya Indiana yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside
Abanyarwanda baba muri Indianapolis bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza