00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakuriye mu mahanga rufite inyota yo kumenya amateka y’igihugu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Bitewe n’amateka yaranze u Rwanda yatumye hari benshi baruvamo bakajya kuba mu mahanga, byatumye hari urubyiruko rwinshi rutarukuriyemo cyangwa ngo ruruvukiremo, byatumye kuri ubu rutazi amateka menshi ku gihugu cyarwo.

Nubwo rwakuriye hanze rukaba nta makuru ahagije rufite ku gihugu cyarwo nk’abakivukiyemo bakagikuriramo ariko usanga bafite inyota yo kumenya byinshi kuri kavukire yabo.

Urubyiruko ruba mu mahanga rufatanyije n’ababyeyi barwo bashaka uburyo bwo kumenya amateka y’u Rwanda harimo nko gushinga amatorero bigiramo Ikinyarwanda n’imbyino Nyarwanda.

Hagiye hashingwa kandi imiryango itandukanye abana b’Abanyarwanda bigiramo amateka n’umuco wa Kinyarwanda, harimo nka “Amateka Series”, gahunda ifasha Abanyarwanda bakuriye hanze kumenya byinshi ku Rwanda.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku ruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga mu gusigasira umuco n’amateka by’u Rwanda abacyitabiriye bavuze ko urubyiruko rwo mu mahanga rufite inyota yo kumenya amateka y’u Rwanda ngo ruzabashe kuyasigasira.

Umwe mu batangije Amateka Series, Iriza Linda, yasobanuye ko kuva bashyiraho gahunda y’amateka series byaberetse ko urubyiruko rushaka kumenya amateka kandi ko biri gutanga umusaruro.

Yagize ati “Tumaze gukora ibiganiro bitatu byatanze umusaruro, uwa mbere ni uko Abanyarwanda batuye muri Austaria bakurikira ibi biganiro haba ababyeyi n’urubyiruko.”

“Ibiganiro tubishyira ku mbuga nkoranyamambaga aho birebwa n’abantu basaga 4000 bakurikirana ibyo tuba twakoze. Hano dufite urubyiruko rwinshi ubona rushishikajwe no kumenya amateka ibi biganiro birafasha.”

Ushinzwe ubukangurambaga muri Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntwali Cyusa, yavuze ko usanga urubyiruko rufite inyota yo kugira ikintu rumenya ku mateka y’igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko cyane urwavukiye mu mahanga rufite amatsiko, ukabona hari abavuga ngo si nzi ururimi ariko reka nige imbyino gakondo byibuze ninjya mu Rwanda hari umunsi mukuru nzabashe kubyinana n’abandi.”

Yakomeje avuga ko usanga kwiga ururimi bibagora ariko bose bishimira kwiga imbyino cyane ko baba bafite Abanyarwanda babaga mu matorero yo kubyina bigisha abandi.

Umuyobozi w’Itorero Itetero ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, Muteteri Chantal, yavuze ko abana bavukiye mu mahanga baba bifuza kumenya byinshi ku Rwanda bigaragarira mu bibazo babaza ababyeyi babo.

Yagize ati “Baba bashaka kumenya aho ababyeyi babo baturuka, turashaka kumenya urwo rurimi, kumenya kubyina ugasanga barashaka kubimenya cyane. Baba bakubwira ngo tugende kubyina tuvuge ikinyarwanda ubona ko bashishikajwe nabyo.”

Yongeyeho ko ibi byavuye mu musaruro w’Itorero Itetero aho ababyeyi bishyize hamwe bagatanga ubumenyi bafite ku Rwanda.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa La Best’s, ikora Ubukerarugendo bushingiye ku Muco ifasha gutembereza abana basuye u Rwanda, Bahana Medard, yavuze ko ubona ko uru rubyiruko ruba rufite ubushake bwo kwiga no kumenya aho rukomoka.

Ati “Hari abana baje mu Rwanda muri ‘youth tour’ iyo urebye ibyino babyina ukabona ukuntu bashaka kuvuga Ikinyarwanda, ni yo turi kubasobanurira baba bashaka ko tubivuga mu Kinyarwanda kugira bamenya amagambo y’Ikinyarwanda.”

Ubushake uru rubyiruko rufite rugaragarira mu bikorwa rukora byo kumenya amateka. Kuri ubu hari itsinda ry’urubyiruko 6o rwaturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage rwasuye igihugu rushaka kwiga amateka y’u Rwanda.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakuriye mu mahanga rufite inyota yo kumenya amateka y’igihugu
Urubyiruko rusaga 60 rwakuriye hanze ruri mu Rwanda mu rugendo rugamije kurushaho kwiga amateka y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .