00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’Abanyarwanda mu Buholandi rugiye kumarwa amatsiko mu kubaka u Rwanda na Afurika rwifuza

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyarwanda muri icyo gihugu, bateguye ikiganiro cyo kwigisha urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri icyo gihugu uko rwatanga umusanzu warwo mu kubaka Igihugu na Afurika rwifuza.

Ni ikiganiro kizaba ku wa 29 Gicurasi 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyitabirwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, Umuyobozi wa Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, n’umutumirwa Mubyeyi Sado.

Insanganyamatsiko yacyo iragira iti “Uruhare rwacu nk’Urubyiruko mu kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika twifuza.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi ari nawe uzayobora icyo kiganiro, Umwari Solange yavuze ko kizibanda ku gusobanura uko urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bashobora kwihutisha gahunda y’ubumwe, gukunda Igihugu na Afurika muri rusange.

Hazaganirirwamo uburyo bwo gutanga umusanzu ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Gihugu cyabo no ku gushyira hamwe ku mugabane wabo, ndetse bakaba indorerwamo y’isura nziza y’u Rwanda mu Buholandi.

Yakomeje ati “Abo batumirwa bazadusobanurira icyo guhirimbanira iterambere rya Afurika bivuze, uruhare rw’urubyiruko ni uruhe, ni iki twakwigezaho,ni iki twageza ku gihugu,? Ni iki dushobora gushishikariza abantu batazi Igihugu cyacu?”.

Yakomeje avuga ko urubyiruko ruzerekwa uko rushobora gusobanurira abanyamahanga u Rwanda, bakaba baza kuhasura bafite amakuru ahagije y’uko bakwakirwa, ibiciro by’amahoteli n’ibindi.

Uretse kuratira abanyamahanga u Rwanda, hari n’Abanyarwanda baba mu Buholandi batazi uko babasha kugera mu Rwanda n’inzira byanyuramo babaye babyifuza, ahanini bitewe n’uko ari ho bavukiye cyangwa akaba ari ho baba kuva bahungirayo ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri icyo kiganiro bazasobanurirwa byose kuko abo bayobozi bazaba bacyitabiriye bazasubiza ibibazo byabo.

Icyo kiganiro kandi kizaba mu gihe hazaba hizihizwa imyaka 58 ishize hashinzwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Biteganyijwe ko ikiganiro kizatangira saa Cyenda kirangire saa Kumi n’imwe z’igicamunsi ku masaha y’i Kigali. Kizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, gicishwe kuri You Tube na Facebook live.

Uburyo bwo gukurikirana inama kuri YouTube:

Kuri Facebook

The Role of the Rwandan Youth Abroad in Building the Rwanda and Africa We Want

Kuri Webex kanda aha

Minisitiri Mbabazi azabaganiriza ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage
Ambasaderi Nduhungirehe azavuga ijambo rifungura ibiganiro by'urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu Buholandi
Musoni Protais uyobora Pan African Movement Rwanda azaganiriza urubyiruko rw’u Rwanda ku kurangwa n’indangagaciro, ubumwe n’umutima ukunda Afurika
Mubyeyi Sado azatanga ikiganiro ku bunararibonye bw’urubyiruko ruba mu mahanga mu kubaka u Rwanda na Afurika yifuzwa.
Visi Perezida w'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Buholandi, Solange Umwari ari na we uzayobora ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .