00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal wabonye abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal (Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal/ACRS) wabonye abayobozi bashya kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kanama 2021.

Abayobozi bashya bagize Komite Nyobozi ya ACRS yashyizweho mu buryo bw’agateganyo bahererekanyije ububasha n’abacyuye igihe barimo abahawe izindi nshingano.

Mu bagize Komite nshya, Perezida watowe ni Dr Jovith Ndahinyuka; Visi Perezida ni Habinshuti Antoinette; Umunyamabanga Mukuru ni Dr Musabyemariya Bellancile.

Abandi babiri mu bagize Komite nyobozi bagumye mu myanya yabo ni Uwimana Yvette wagizwe Umubitsi na David Kwizera wakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba anahagarariye urubyiruko. Abandi batowe ni Umuhire Divine ushinzwe Igicumbi cy’Umuco akaba yungirijwe na Dr Yves Rwogera Munana.

Uwari Perezida wa ACRS, Karamaga Patrick, yavuze ko bifuje ko abagize Komite Nyobozi basimburwa kuko hari bamwe mu bari bayigize batazajya baboneka kenshi muri Sénégal bityo kugira ngo imirimo y’uyu muryango ikomeze nta nkomyi byabaye ngombwa ko basimburwa.

Yasobanuye ko abagize Komite Nyobozi y’agateganyo batowe n’abari basanzwe bahagarariye abanyamuryango mu nzego zitandukanye harimo abari basanzwe muri Komite, abagize Komite y’Urubyiruko, Igicumbi cy’Umuco n’izindi nzego kubera ibihe by’icyorezo cya COVID-19 Isi yose ihanganye nacyo, bituma abantu benshi badashobora guhura.

Karamaga yashimangiye ko abasimbuwe bazakomeza kunganira Komite Nyobozi nshya nk’uko nabo bafashijwe n’abo basimbuye.

Yagaragaje ko “komite nshya abanyamuryango bayitezeho umusaruro mwinshi kuko n’ibindi bikorwa byose abayigize babaga babigizemo uruhare rukomeye.’’

Perezida wa ACRS, Dr Ndahinyuka Jovith, yagaragaje ko Komite ayoboye yiteguye gukomereza aho abababanjirije bari bageze, bagashyira imbaraga cyane mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda batuye muri Sénégal.

Yavuze ko bazita ku gukora ibikorwa bishimangira iterambere ry’u Rwanda no kurushaho gushaka inshuti zarwo.

Mu byo yijeje bizashyirwamo imbaraga birimo ko Igicumbi cy’Umuco kizashyira imbaraga zihariye mu kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kurushaho kwitabira gahunda z’igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yashimye ibikorwa by’indashyikirwa Komite Nyobozi icyuye igihe yakoze by’umwihariko uruhare ntagereranywa mu gutegura gahunda ngarukamwaka zirimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umunsi w’Ururimi Kavukire, Umunsi w’Umuganura na gahunda zihariye z’urubyiruko.

Yagaragarije abagize Komite nshya ko n’ubwo bamwe ari bashya muri yo ariko bagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Ambasade ifatanyamo n’Umuryango w’Abanyarwanda.

Perezida wa ACRS, Dr Jovith Ndahinyuka n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu Muryango w'Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr Bella Musabyemariya bari bafite akanyamuneza
Karamaga Patrick wari Perezida w'Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal hamwe na Nadine Traoré wari Visi Perezida we
Patrick Karamaga ahererekanya ububasha na Dr Jovith Ndahinyuka wamusimbuye nka Perezida w'Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal
Nyuma yo guhererekanya ububasha hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .