Umunyarwanda yapfiriye mu Buholandi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 03:31
Yasuwe :
0 1

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Umunyarwandakazi witwa Claire Bakesha yitabye Imana mu rupfu rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2018.

Bakesha yari atuye mu Buholandi mu Mujyi wa Eindhoven mu Majyepfo y’iki gihugu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo yitabye Imana aguye mu Murwa Mukuru, Amsterdam.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko uwitabye Imana afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, gusa turacyagerageza kuvugana na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ngo itange amakuru arambuye.

Amakuru avuga ko Bakesha yari umukobwa utarashyingirwa.

Imvano y'urupfu rwa Claire Bakesha ntiramenyekana kugeza ubu...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza